Urukiko rwo mu mujyi wa New York rwemeje ko Donald Trump wahoze ayoboye Leta Zunze Ubumwe za Amerika yafashe ku ngufu akanasebya umunyamakuru akaba n’umwanditsi, E. Jean Carroll.
Ni icyaha Carrol avuga ko cyabereye mu ihahiro ryo muri Manhattan mu myaka ya 1990, ubwo yari ahahuriye na Trump akamusaba kwigera umwenda w’imbere yashakaga gutanga nk’impano.
Carrol yavuze ko ubwo yinjiraga mu cyumba bigereramo imyenda, Trump yahamusanze akamufata ku ngufu, bikamutera igikomere n’ubu akigendana kuko kuva ubwo atarongera kwishimira imibonano mpuzabitsina.
Urukiko rwo muri New York rwagejejweho ikirego kuri uyu wa Kabiri rwafashe umwanzuro, rwifashishije itsinda ry’inyangamugayo icyenda, ari nazo zemeje ko Trump ahamwa n’icyaha cyo gufata ku ngufu ndetse no gusebya Carrol.
Iri tsinda ry’inyangamugayo zitabajwe n’urukiko kandi zategetse ko Trump yishyura Carrol miliyoni eshanu z’amadolari y’impozamarira.
Trump amaze kumva umwanzuro w’izo nyangamugayo zitabajwe n’urukiko, yawamaganiye kure avuga ko azajurira kuko yigirijweho nkana.
Ni mu gihe Carrol we yatangaje ko yishimiye umwanzuro kuko ahanaguweho igisuzuguriro.
Donald Trump abaye umuntu wa mbere wayoboye Amerika uhamijwe ibyaha byo gufata ku ngufu abagore.
Uyu mugabo witegura kwiyamamaza mu matora ya Perezida ateganyijwe mu 2024, yakunze kuvuga ko ibirego ashinjwa ari ibya politiki bigamije kumuharabika.
Inkiko zo muri Amerika zemerewe rimwe na rimwe kwifashisha itsinda ry’abaturage basanzwe bafatwa nk’inyangamugayo, akaba aribo bafata umwanzuro ku byaha runaka bishinjwa umuntu.
Kuri ibi bya Trump ho, urukiko rwatangaje ko rwifuzaga ko abantu bigenga aribo bafata umwanzuro, kuko Trump azwiho kwibasira inzego mu gihe ibyemezo zafashe bitari mu nyungu ze.
Nubwo amategeko agena ko urukiko rushobora kwifashisha inyangamugayo zigafata umwanzuro, umucamanza yemerewe gutesha agaciro umwanzuro zafashe mu gihe abona ko hari ingingo zinyuranya n’amategeko.
Si ubwa mbere Trump ashinjwa ibyaha byo gufata ku ngufu. Uwitwa Jessica Leeds ufite imyaka 81, yigeze kurega Trump amushinja ko mu myaka ya 1970 yamukoze ku kibuno bari mu ndege yajya i New York. Undi witwa Natasha Stoynoff yavuze ko Trump yamusomye ku ngufu mu 2005 ubwo yajyaga kumuha ikiganiro mu nyubako ye izwi nka Mar-a-Lago.
Icyo gihe ngo uwo mugore yakijijwe n’uko umwe mu bakozi ba Trump yahatambutse, undi akikanga akamurekura. Trump avuga ko izo nkuru zose ari impimbano zigamije kumwangiriza izina.