Mu minsi ishize mu itangazamakuru ritandukanye hagiye humvikanano amakuru avuga ko mu rugo rwa Rutahizamu wa Al Nassr Cristiano na Georgina Rodriguez ibintu bitifashe neza mu rukundo rwa rwabo .
Nyuma y’uko ao makuru akomeje kuvugwa cyane ariko abo bombi ntibagire icyo bavuga kubibavugwa, Uyu munyamideli uri mu bakunzwe cyane kw’isi Georigina Rodriguez we yafashe iy ambere agira icyo atangaza kugira akureho amzimwe ari kubavugwaho .
Georgina Rodriguez, mu buryo bwe bwite, yagize icyo avuga ku bihuha bimaze iminsi bivugwa, bikavuga ko uyu munyamideri n’umukunzi we Cristiano Ronaldo, ruri kurara rushya bwacya rukazima.
Uyu mugore yitabaje amagambo yo mu ndirimbo ‘Si yo muero’ ya Romeo Santos, agira ati: “Umunyeshyari ahimba ibihuha, umunyamazimwe akabikwirakwiza kandi umuswa arabyemera”.
Georgina ntabwo yigeze ahakana amakuru ayo ari yo yose ku mbuga nkoranyambaga ze.
Ariko, kuriyi nshuro, ibihuha bimaze gukomera cyane bivuga ko uyu mugore akunze kurwanya ibintu byose bitangazwa ku bijyanye n’umubano we n’umukinnyi wa Portugal ukinira ikipe ya Al Nassr muri Saudi Arabia.