SUBSCRIBE
AHUPA VISUAL RADIO - Live
  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Reading: Burundi: Bunyoni wabaye Minisitiri w’Intebe agiye kujyanwa mu bushinjacyaha
Share
AHUPA VISUAL RADIO - LiveAHUPA VISUAL RADIO - Live
Aa
Search
Have an existing account? Sign In
Follow US
© Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
AHUPA VISUAL RADIO - Live > Blog > Andi makuru > Burundi: Bunyoni wabaye Minisitiri w’Intebe agiye kujyanwa mu bushinjacyaha
Andi makuru

Burundi: Bunyoni wabaye Minisitiri w’Intebe agiye kujyanwa mu bushinjacyaha

Nsanzabera Jean Paul
Nsanzabera Jean Paul Published April 27, 2023
Share
SHARE

Alain Guillaume Bunyoni wabaye Minisitiri w’Intebe w’u Burundi ariko akaza gutabwa muri yombi akurikiranyweho ibyaha bitandukanye, agiye kugezwa imbere y’ubutabera.

Amakuru dukesha Ijwi ry’Amerika avuga ko Alain Guillaume Bunyoni aragezwa imbere y’ubutabera kuri uyu wa Kane tariki 27 Mata, akabazwa ku byaha bitandukanye ashinjwa birimo no gusebya Umukuru w’Igihugu no gukodesha Minisiteri y’Umutekano inzu ze mu buryo butemewe.

Uyu mugabo ashinjwa kandi guhungabanya umutekano w’igihugu, guhungabanya ubutunzi bw’igihugu n’ibyaha by’iyezandonke.

Muri uku kwezi kwa Mata nibwo Ubushinjacyaha bukuru mu Burundi bwemeje ko bwataye muri yombi Gen Alain Guillaume Bunyoni wahoze ari Minisitiri w’Intebe wari umaze iminsi ashakishwa n’inzego z’umutekano.

Bunyoni yari amaze iminsi ashakishwa n’ubugenzacyaha ngo abazwe ku makuru akekwaho kuba afite ku byaha byakozwe. Ikirego cyatanzwe tariki 17 Mata 2023 ariko abashinzwe umutekano bagiye gusaka iwe baramubura.

Ubushinjacyaha mu itangazo bwashyize hanze kuri iki Cyumweru, bwavuze ko Bunyoni yafashwe kuwa Gatanu tariki 21 Mata 2023, afatirwa mu gace ka Nyamuzi mu majyepfo y’u Burundi aho yari yihishe.

Hashize amezi umunani Bunyoni akuwe ku mwanya wa Minisitiri w’Intebe, yagiyeho muri Kamena 2020, nyuma yo gushwana na Perezida Evariste Ndayishimiye wamushinjaga gushaka kumuhirika ku butegetsi.

You Might Also Like

Aline Gahongayire yahembuye imitima ya benshi bitabiriye igitaramo yakoreye mu bubiligi

Kazungu Denis agiye gusubizwa mu rukiko

Annette Murava akomeje kugaragaza urukundo akunda umugabo

Perezida Tshisekedi yahaye indabo Minisitiri Kayikwamba amushimira akazi ari gukora

Corneille Nangaa yatangaje ko M23 igiye gusimbura FRDC yasenyutse

TAGGED: Bunyoni alain Guillaume
Nsanzabera Jean Paul April 27, 2023 April 27, 2023
Share This Article
Facebook Twitter Email Print
Leave a comment Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

New Releases

- Advertisement -
Ad image

Trending Stories

Andi makuru

Perezida Kagame yakiriye Davido muri Village Urugwiro

August 18, 2023
Imyidagaduro

Bradd Pitt akomeje kubabazwa no kutabona abana be

July 12, 2024
Kwamamaza

Israel Mbonyi agiye kwamamaza ikinyobwa gishya cya Skol cyitwa Maltona

July 22, 2024
Imikino

Umutoza Robertinho yajyanye Rayons Sport muri Ferwafa kubera ideni imurimo

May 14, 2025
Utuntu n'utundi

Gen Kainerugaba Muhoozi yagizwe Umugaba Mukuru wa UPDF

March 21, 2024
ImikinoImyidagaduro

Skol Brewery na Rayon Sports bashyize igorora abakunzi bayo mu cyumweru cya Rayon Week

July 23, 2024

Dukurikire

AHUPA VISUAL RADIO - Live

© AHUPA RADIO. All Rights Reserved.

Ibyiciro

  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?