Uruganda rwenga ibinyobwa bisembuye n’ibidasembuye ‘Skol Brewery Ltd’ ku bufatanye n’Ikipe ya Rayon Sports rutera inkunga, byateguye icyumweru cyitiriwe iyi kipe ‘Rayon Week’ kizaberamo ibikorwa byihariye bizasozwa n’Umunsi w’Igikundiro uzakinwaho umukino wa gicuti uzayihuza na Azam FC tariki ya 3 Kanama 2024 kuri Stade Amahoro.
Ku wa Mbere, tariki ya 22 Nyakanga 2024, ni bwo ubuyobozi bwa SKOL n’ubwa Rayon Sports bwagiranye ikiganiro n’abanyamakuru ku cyicaro cy’uru ruganda mu Nzove, busobanura byinshi ku bikorwa bizaba bigize ‘Rayon Week’.
Iki cyumweru cyashyizweho ku nshuro ya mbere mu gihe impande zombi zizihiza imyaka 10 y’ubufatanye aho uru ruganda ari umuterankunga wa Rayon Sports kuva mu 2014.
Umuyobozi Mukuru wa SKOL Brewery Ltd, Eric Gilson, yavuze ko mu myaka 10 bamaze bakorana na Rayon Sports, iyi kipe yatumye baba rumwe mu nganda ziyoboye mu gukora ibinyobwa mu Rwanda.
Yakomeje agira ati “Turashimira ubufasha buhoraho bw’abafana ba Gikundiro, ibicuruzwa byacu birazwi cyane kandi birakunzwe ku isoko ry’u Rwanda. Turishimira imyaka 10 itari iy’ubufatanye gusa, ahubwo n’ibikombe bitandukanye byatwawe na Rayon Sports.”
Ku rundi ruhande, Perezida wa Rayon Sports, Uwayezu Jean Fidèle, yashimiye SKOL bamaze imyaka 10 bakorana, avuga ko byageze n’aho uru ruganda ruyiha ibitari mu masezerano.
Ati “Ubwo bufatanye ku ruhande rwa Rayon Sports, ni imyaka dushima, twishimira ibyagezweho. Nshimira abambanjirije bagize igitekerezo cyo kwegera SKOL, bagashaka ubufatanye kugira ngo habeho iyo mikoranire.”
Yakomeje agira ati “Amasezerano agenda asinywa, ibyo baduhaga byagiye bizamuka buri munsi, hari ibyo baduhaga bitari mu masezerano. Urugero ntabwo harimo kubaka ikibuga ndetse igihe kiragera bashyiramo ‘synthètique’ n’aho abantu bashobora kwicara bagera ku 1000. Hari n’ibyumba byo kuruhukiramo, hari n’akabari, ntabwo byari mu masezerano. Barabyubatse babishyira mu maboko ya Rayon Sports. Hari n’ibindi bitandukanye bagenda bagenera ikipe.”
Gahunda irambuye ya “Rayon Week”
- Ku wa Mbere, tariki ya 22 Nyakanga 2024, hamuritswe umwambaro mushya, hanatangazwa umutoza Robertinho.
- Ku wa Gatatu, tariki ya 24 Nyakanga, hari umukino wa gicuti uzahuza Rayon Sports n’Amagaju i Huye aho hazaba n’igitaramo cy’abahanzi barimo Bushali na DJ Brianne.
- Ku wa 25 Nyakanga: Gutangaza ikipe izakina na Rayon Sports kuri Rayon Day. Azam FC yo muri Tanzania izakina n’ikipe y’abagabo na ho iy’abagore ikine na Kawempe Muslim Women FC yo muri Uganda kuri Stade Amahoro.
- Ku wa 26 Nyakanga, hazatangazwa Kapiteni wa Rayon Sports n’abakinnyi bashya.
- Ku wa 27 Nyakanga: Rayon Sports izakina umukino wa gicuti na Musanze FC kuri Stade Ubworoherane. Na bwo hazaba igitaramo cy’abahanzi barimo Bushali na DJ Brianne.
- Ku wa 28 Nyakanga, hazashyirwa ku isoko imyambaro yo hanze n’iya gatatu.
- Ku wa 29 Nyakanga, ni bwo abakinnyi bazahura n’abafana baganire.
- Ku wa 30 Nyakanga, hazashyirwa ku isoko umwambaro wo mu rugo iyi kipe izambara.
- Ku wa 31 Nyakanga: Itangazamakuru n’abafana bazatumirwa ku myitozo.
- Ku wa 1 Kanama: Hazaba gusangira kuri ‘Gikundiro Shop’ mu Mujyi.
- Ku wa 2 Kanama: Hazaba ikiganiro n’abanyamakuru kizitabirwa n’amakipe azakina Rayon Day 2024.
- Ku wa 3 Kanama: Rayon Day (Umunsi w’Igikundiro) kuri Stade Amahoro.
Muri iyi “Rayon Week”, utubari twa SKOL tuzatanga poromosiyo aho uzajya ugura SKOL Lager ebyiri, ukabona indi imwe y’ubuntu mu rwego rwo kwizihiza iyi myaka 10 y’imikoranire.
Hazaba kandi hari tombola yo gutsindira ibihembo bitandukanye birimo amatike ya ‘Rayon Day’ n’imyambaro ya Rayon Sports mu tubari dufite ibirango by’iyi kipe.