Cindy Sanyu ni umwe mu banya-Uganda basoje icyumweru gishize bamwenyura, nyuma yo kwibaruka ubuheture ku wa 23 Mata 2023.
Mu ntangiriro za Mata 2023, Cindy Sanyu yatangiye kubura mu ruhame ndetse itangazamakuru ryo muri Uganda rihamya ko ari mu myiteguro yo kwibaruka.
Nyuma y’iminsi mike, hadutse amakuru y’uko uyu muhanzikazi yakorewe ibirori bya ‘Baby shower’ mu ibanga rikomeye.
Ni ibintu byasabye itangazamakuru gutegereza kugeza ubwo ku wa 23 Mata 2023 uyu muhanzikazi uri mu bakomeye muri Uganda, yibarukaga ubuheture.
Uyu ni umwana wa kabiri w’umukobwa Cindy Sanyu yibarutse kuva mu 2021 ubwo yarushingaga na Prynce Okuyo Joel Atiku.
Muri Mutarama 2022 nibwo uyu muryango wibarutse umwana wabo wa mbere, bivuze ko uyu babyaye ari uwa kabiri, ariko akaba uwa gatatu kuri Cindy Sanyu kuko yagiye gushaka asanganywe undi mwana.