Ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 5 Mata 2023 muri M Hotel habereye umuhango wo guhemba ibigo byatanze serivise nziza harimo ibifite ibicuruzwa byujuje ubuziranenge ,Ibyatanze Serivise bizwi nka Consumers Choice Awards bitegurwa na Karisimbi Event
Mu Ijambo rye ry’ikaze Umuyobozi Mukuru wa Karisimbi Events, Emmanuel Mugisha, yavuze ko intego nyamukuru y’ibi bihembo ari ugushishikariza abatanga serivisi ndetse n’abakora ibicuruzwa gutanga ibicuruzwa na serivisi byujuje ubuziranenge kugira ngo abakiriya banyurwe.
Mugisha kandi yashimiye abaterankunga batandukanye bagize uruhare rukomeye kugira ngo icyo gikorwa kigende neza abizeza ko nubutaha bazakorana neza n’abandi babyifuza ko bahawe ikaze .
Muri uyu muhango wa Consumers Choice Awards byari bibaye ku nshuro ya Kane hahembwe ibigo irimo ; Banki ya Kigali (Banki y’ubucuruzi y’umwaka), Iyaga Plus (isosiyete ikora amarangi y’umwaka), Premier Bet (isosiyete ikora betting y’umwaka), ToyotaRwanda (imodoka y’umwaka), n’ibitaro by’amaso bya Dr Agarwal ( Ibitaro by’amaso by’umwaka) .
Ishuri mpuzamahanga rya ACORNS (ishuri mpuzamahanga ry’umwaka), Robotics Solutions (ikigo cy’Ikoranabuhanga cy’umwaka), Softline Design Ltd (Isosiyete ikora ibyapa binini y’mwaka), Itsinda rya Service rya IRIZA (Itsinda ry’umwaka), SATGURU (ikigo gitanga serivise z’ingendo y’umwaka ),MJF Quality Design Ltd (Isosiyete ikora ibijyanye no gutegura mu mazi imbere y’umwaka)
SINA Gerard (Sosiyete y’ubuhinzi n’ubworozi y’umwaka), RADIANT Insurance Company Ltd (Isosiyete yubwishingizi y’umwaka), Reseau Interdiocesain de Microfinance (RIM) (Isosiyete y’imari iciriritse y’umwaka), Hopeline sport ltd (iduka ryimikino yumwaka).Smart Application (ikigo gitanga ubuhanga bushya mu buvuzi butanga amahitamo cy’Umwaka), Stafford Coffee Brewers (iguriro ritanga Ikawa nziza ry’umwaka), Eager Hospitality (Itsinda ryakira abashyitsi neza ryumwaka).
Nyuma yo gutanga ibihembo ku bigo byatsinze bamwe bGize icyo batangaza
Jaliah Mukabazungu, umuyobozi mukuru wa MJF Quality Designs yagize ati “gutsindira iki gihembo ni icyemezo cy’imbaraga zacu. Ni inkunga yo gukomeza kunoza serivisi zacu kandi ni n’ikimenyetso cyerekana ko abantu batubona kandi badushimira .
Sesonga Aime, ushinzwe kwamamaza muri Iyaga Plus, na we yavuze ko iki gihembo ari intambwe ikomeye, cyane cyane nyuma y’umwaka utoroshye aho inkongi y’umuriro yibasiye Iyaga Plus, igahagarika ibikorwa byayo.
Yakomeje agira ati “Twasubiye mu birenge kandi turashimira Karisimbi Event kuba iteka kuba iha agaciro ikigo cyacu n’iby’agaciro gakomeye cyane kongera kwegukana iki gihembo .
Muri ibi bihembo bya Consumers Choice Awards 2023 hari hatoranyijwe ibigo by’ubucuruzi 100 bigabanywamo Ibyiciro 18 byagombaga gutorwa n’abaturage ndetse no kuri murandasi aho ibigera kuri 60 byatsinze
Tubibutse ko igikorwa cyo guhemba ibigo n’amasosiyete cyateguwe na Karisimbi Event cyatewe inkunga na Dr Agarwal Hospital.Iyaga Plus,Satguru Travel and Tours ,SINA Gerard/Urwibutso ,Radiant,Premier Bet ,RIM
AMAFOTO :INGABIRE NICOLE