SUBSCRIBE
AHUPA VISUAL RADIO - Live
  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Reading: Abafana b’Arsenal bibutse umwaka umwe Dr Emmanuel Sefuku yitabye Imana (Amafoto)
Share
AHUPA VISUAL RADIO - LiveAHUPA VISUAL RADIO - Live
Aa
Search
Have an existing account? Sign In
Follow US
© Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
AHUPA VISUAL RADIO - Live > Blog > Imikino > Abafana b’Arsenal bibutse umwaka umwe Dr Emmanuel Sefuku yitabye Imana (Amafoto)
Imikino

Abafana b’Arsenal bibutse umwaka umwe Dr Emmanuel Sefuku yitabye Imana (Amafoto)

Nsanzabera Jean Paul
Last updated: 2023/04/04 at 8:02 AM
Nsanzabera Jean Paul
Share
3 Min Read
SHARE

Mu gitondo cyo ku tariki ya 04 Mata 2022 yari imwe mu matariki  mabi yabayeho mu muryango no mu bafana b’ikipe y’Arsenal yo mu bwongereza kubera inkuru y’incamugongo y’urupfu rwa Dr Emmanuel Sefuku Hafashimana  ko yitabye Imana azize uburwayi .

Uyu mugabo wari uzwi cyane nk’umufana ukomeye wa Arsenal akaba n’umwe mu bashize itsinda ry Abafana b’ikipe ya Arsenal mu Rwanda bibumbiye muri  RAFC (Rwanda Arsenal Fans Community).

Dr Emmanuel waragwanga  n’urukundo ndetse n’icyubahiro kuri buri wese yaba umuto cyangwa umukuru wese bahuriraga mui RAFC urupfu rwe rwasize  icyuho gikomeye cyane  muri uwo muryango kugeza nubu .

Nyuma y’umwaka umwe  Dr Emmanuel Sefuku Hafashimana   yitabye Imana itsinda ry Abafana b’ikipe ya Arsenal mu Rwanda bibumbiye muri  RAFC (Rwanda Arsenal Fans Community) bibutse umwaka umwe  abavuyemo .

Ni umuhango wabaye kuri  iki cyumweru tariki ya  02 mata 2023 ubanzirizwa no kujya gushyira indabo ku mva aho ashyinguye mu irimbi rya gisirikare  aho baherekejwe na bamwe mu muryango we na bandi benshi bari inshuti ze .

Nyuma yo  gushyira indabo ku mva ya Dr Emmanuel ndetse no kumwunamira hakurikiyeho umukino wahuje abo babanaga muri RAFC umukino bise Dr Emmanuel Memorial Tournament  wabereye  kuri Canal Olympia kw’i Rebero aho baje kuva bakomereza mu muhango wo kwiyakira no gukomeza kwibuka  Dr Emmanuel Sefuku Hafashimana.

Muri uwo muhango abafashe amagambo bose bakomeje kugaruka ku bupfura ‘ubutwari n’urukundo byarangaga  Dr Emmanuel mu bikorwa byose bya Rwanda Arsenal Fans Community    kugeza  mu minsi ye  ya nyuma mu buzima bwo kuri iyi isi .

Mu kiganiro na Mwami Kevin Perezida wa Rwanda Arsenal Fans Community nubwo we atarahari kuko ari mu butumwa bwa Akazi yadutangarije byinshi kuri  iki gikorwa cyo kwibuka Dr Emmanuel .

Yagize ati “Dr Emmanuel  nk’umwe mu bagize uruhare mu gushinga Itsinda rya RAFC hari byinshi bituma duhora tumwibuka kubera  ukuntu ikintu cyose twakoraga yagifataga nk’icye akagikora atitangiriye itama bituma akantu kose dukoze tutamubona bituma tumwibuka  buri gihe .

Tumubajije icyo benshi mubagize RAFC baba baramwigiyeho yadusubije ko  benshi muribo  yababereye Umubyeyi,Mukuru  na  Musaza wa benshi  kubera urukundo n’umutima mwiza byamurangaga igihe cyose babaga bicaranye mu bikorwa bitandukanye bateguraga .

Kevin yakomeje atubwira ko mu bindi  byamurangaga ari ukuba  umujyanama wa buri wese mu itsinda ku buryo nta n’umwe babanaga wagiraga ikibazo ngo kibure igisubizo bituma buri umwe  muri RAFC afite icyo yamwigiyeho kandi gitandukanye  nicy’Undi .

Mu gusoza  Mwami yatubwiye  ko kubera  uko Dr Emmanuel yarwaniye ishyaka RAFC nabo bamwizeje ko batazamuteguha  ko bazakomeza kuba hafi y’Umuryango we ndetse  no kwesa ikivi yatangiye muri RAFC no kuyongerera ingufu mu rwego rwo kutamuteguha .

Tubibutse ko Dr Emmanuel Sefuku Hafashima yitabye Imana ku tariki ya 04 Mata 2022 mu bitaro byo mu gihugu cy’ububiligi ashyingurwa tariki ya 14 Mata 2023 mu irimbi rya Gisirikare I Kanombe

 

 

 

You Might Also Like

RIB yasabye Sam Karenzi Na Muramira Regis kureka intambara zabo z’amagambo Atari meza

Menya byinshi ku nyubako ya Zaria Court yuzuye itwae arenga Miliyoni 25 z’amadorali

Ubuyobozi bwa APR FC bwasezeye mu cyubahiro umutoza Darko Nović mu cyubahiro

Umutoza Robertinho yajyanye Rayons Sport muri Ferwafa kubera ideni imurimo

Inzara iravuza ubuhuha muri bakinnyi ba Rayons Sport na staff yabo

Nsanzabera Jean Paul April 4, 2023 April 3, 2023
Share This Article
Facebook Twitter Email Print
Leave a comment Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

New Releases

- Advertisement -
Ad image

Trending Stories

Utuntu n'utundi

Tomiko Itooka wari ukuze kurusha abandi kw’isi yitabye Imana ku myaka 116

January 4, 2025
Imyidagaduro

Yannick Mukunzi yasuye imva Yvan Buravan mbere yuko asubira muri Suède

January 20, 2023
Andi makuru

Kecapu n’umukunzi we bagiye kwibaruka

January 13, 2023
Andi makuru

Perezida Kagame yagiriye Inama Umutoza Mikel Arteta wa Arsenal

November 8, 2023
Andi makuru

Perezida wa Madagascar yishimiye intsinzi ya Kagame

July 17, 2024
Andi makuruImikino

Perezida Kagame yasangiye n’abitabiriye Inama ya FIA mu Rwanda

December 13, 2024

Dukurikire

AHUPA VISUAL RADIO - Live

© AHUPA RADIO. All Rights Reserved.

Ibyiciro

  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?