SUBSCRIBE
AHUPA VISUAL RADIO - Live
  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Reading: Perezida Kagame yagiriye uruzinduko rw’akazi muri Qatar
Share
AHUPA VISUAL RADIO - LiveAHUPA VISUAL RADIO - Live
Aa
Search
Have an existing account? Sign In
Follow US
© Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
AHUPA VISUAL RADIO - Live > Blog > Andi makuru > Perezida Kagame yagiriye uruzinduko rw’akazi muri Qatar
Andi makuru

Perezida Kagame yagiriye uruzinduko rw’akazi muri Qatar

Nsanzabera Jean Paul
Last updated: 2023/03/21 at 8:47 AM
Nsanzabera Jean Paul
Share
1 Min Read
SHARE

Perezida Paul Kagame kuri uyu wa Kabiri tariki ya 21 Werurwe 2023, yageze i Doha muri Qatar mu ruzinduko rw’akazi.

Ibiro by’Umukuru w’Igihugu (Village Urugwiro), byatangaje ko Perezida Kagame ari bugirane ibiganiro n’Umuyobozi w’ikirenga wa Qatar, Sheikh Tamim Bin Hamad, ibi biganiro byabo biraza kwibanda ku bufatanye hagati y’ibihugu byombi mu nzego zitandukanye.

U Rwanda na Qatar ni ibihugu bisanzwe bifitanye umubano mwiza hagati yabyo kuva mu 2018, uyu mubano wiyongereyemo ikibatsi utangira kugaragaza ibimenyetso byo gushinga imizi kurushaho, ubwo hatangizwaga imishinga igamije iterambere ry’ibihugu byombi.

Ibi bishimangirwa n’ingendo z’Abakuru b’ibihugu byombi, bagiye bakora muri buri gihugu mu bihe bitandukanye, aho Perezida Kagame yagiriye uruzinduko i Doha ndetse Umuyobozi w’Ikirenga wa Qatar Sheikh Tamim Bin Hamad Al Thani, na we akaba amaze gusura u Rwanda mu bihe bitandukanye, bakaganira ku iterambere ry’ibihugu byombi.

Bimwe mu bikorwa u Rwanda na Qatar bafitanye mu masezerano y’ishoramari rihuriweho n’ibihugu byombi, ni umushinga wo kubaka Ikibuga cy’Indege Mpuzamahanga cya Bugesera.

Kugeza ubu, u Rwanda na Afurika y’Epfo ni byo bihugu byo ku mugabane wa Afurika Qatar yakuriyeho abaturage babyo visa mu rwego rwo koroshya urujya n’uruza, ndetse n’ubuhahirane hagati y’ibihugu byombi.

You Might Also Like

Uwahoze ayobora FBI arakwekaho gushaka kwica Donald Trump

Parike y’igihugu y’Akagera igiye kwakira inkura 70 z’umweru

Perezida Archange Touadéra akomeje gusabwa n’uburusiya gusinyana n’abandi bacanshuro

Korali Ganza Kristo yo muri ADEPR Gasave yateguye igiterane cy’amashimwe kizamara iminsi 2

Joe Biden wahoze ayobora USA yasanzwemo akabyimba muri Prostate

Nsanzabera Jean Paul March 21, 2023 March 21, 2023
Share This Article
Facebook Twitter Email Print
Leave a comment Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

New Releases

- Advertisement -
Ad image

Trending Stories

Andi makuru

Perezida Paul Kagame yashimiye Mahmoud Ali Youssouf watorewe kuyobora AUC

February 17, 2025
Imyidagaduro

Teta Diana na Jules Sentore banyuze imitima yabitabiriye igitaramo bakoreye muri Suede

March 18, 2024
Ubukungu

Mu Rwanda hafunguwe ku mugaragaro Inama yiga kubijyanye n’’ingufu zibyara amashanyarazi muri Afurika

November 4, 2024
Andi makuru

RDB yateye utwatsi ibikomeje kubeshywa na Guverinoma ya RDC mu bafatanyabikorwa bayo

February 20, 2025
Imyidagaduro

A$AP Rocky agiye gusubira mu nkiko

February 28, 2025
Imyidagaduro

Ibyaha P Diddy ashinjwa bikomeje kwiyongera

September 25, 2024

Dukurikire

AHUPA VISUAL RADIO - Live

© AHUPA RADIO. All Rights Reserved.

Ibyiciro

  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?