SUBSCRIBE
AHUPA VISUAL RADIO - Live
  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Reading: U Rwanda rugiye kwakira Inama mpuzamahanga ya ASFM igiye kuba ku nshuro ya 10
Share
AHUPA VISUAL RADIO - LiveAHUPA VISUAL RADIO - Live
Aa
Search
Have an existing account? Sign In
Follow US
© Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
AHUPA VISUAL RADIO - Live > Blog > Andi makuru > U Rwanda rugiye kwakira Inama mpuzamahanga ya ASFM igiye kuba ku nshuro ya 10
Andi makuru

U Rwanda rugiye kwakira Inama mpuzamahanga ya ASFM igiye kuba ku nshuro ya 10

Nsanzabera Jean Paul
Last updated: 2023/03/06 at 5:59 PM
Nsanzabera Jean Paul
Share
8 Min Read
SHARE

Umuyobozi Mukuru wa RFL, Dr. Charles Karangwa, yatangaje ko u Rwanda ruzungukira byinshi mu kwakira Inama Mpuzamahanga izahuza inzobera mu bimenyetso bya gihanga bikoreshwa mu butabera yiswe ASFM23, birimo no kuba icyiciro cya ‘African Forensic Science Academy’ kigiye gushyirwa i Kigali.

Yabitangaje kuri uyu wa Mbere tariki 6 Werurwe 2023, mu kiganiro n’itangazamakuru cyabereye kuri Kigali Serena Hotel, yahuriyemo na Perezida wa ASFM, Uwom Okereke Eze; Umunyamabanga wa ASFM, Anne Evelynn Njeri ndetse n’umuyobozi w’Ishami ryo gutahura ibiyobyabwenge muri RFL, Dr Kabera Justin.

Iyi nama izatangira kuri uyu wa Kabiri tariki 7 Werurwe 2022 kugeza ku wa 10 Werurwe 2023, izahuza ibihugu birenga 40 byo ku Migabane itandukanye yo ku Isi.

Izitabirwa n’abakora mu bijyanye n’ibimenyetso by’ubutabera, abakora mu bigo by’ikoranabuhanga, abafata ibyemezo, abashakashatsi n’abarimu ba Kaminuza, abikorera n’abandi.

Muri iki kiganiro, Dr Karangwa yavuze ko hafi 99% by’abazitabira iyi nama, bizaba ari ubwa mbere bageze mu Rwanda. Ati “Hari abo twagiye tubaza batubwira ko ari ubwa mbere bazaba bageze mu gihugu cy’u Rwanda.”

Yavuze ko iyi nama ari umwanya mwiza kuri buri wese ushaka kugaragaza ibyo akora, asaba Abanyarwanda kuzakira neza abazabagana.

Karangwa avuga ko iyi nama izasiga inyungu kuri RFL, kuko izabafasha kumenyekanisha serivisi batanga.

Ati “U Rwanda rwashyize imbaraga cyane mu kugira ngo rwubake urwego rw’ubutabera rwifashisha ibimenyetso. Tumaze kugera ahashimishije. Dufite Laboratwari 12.”

Dr Karangwa Charles uyobora RFL yavuze ko u Rwanda rwahawe kwakira iyi nama kubera uburyo rusanzwe rwakira inama. Yatanze urugero rw’uburyo rwakiriye Inama y’Abakuru b’Ibihugu na za Guverinoma zo muri Commonwealth (CHOGM).

Yavuze ko kandi ko byanaturutse ku kuba u Rwanda rwarashyizeho ikigo nka Rwanda Convention Bureau gikurikirana itegurwa ry’inama nk’izi ngari.

Dr Karangwa anavuga ko Abanyarwanda bazwiho kwakira neza abantu, no kuba rufasha abinjira mu gihugu kubonera Visa ku kibuga cy’indege Mpuzamahanga cya Kigali.

Ati “Biriya biroroshya (byoroshya) kugenderanira, urujya n’uruza rw’abantu…. Ibyo byose n’ibindi ntashobora kurondora aha ngaha ni byo

Umuyobozi ukuru wa RFL, Dr. Charles Karangwa, yatangaje ko u Rwanda ruzungukira byinshi mu kwakira Inama Mpuzamahanga izahuza inzobera mu bimenyetso bya gihanga bikoreshwa mu butabera yiswe ASFM23, birimo no kuba icyiciro cya ‘African Forensic Science Academy’ kigiye gushyirwa i Kigali.

Yabitangaje kuri uyu wa Mbere tariki 6 Werurwe 2023, mu kiganiro n’itangazamakuru cyabereye kuri Kigali Serena Hotel, yahuriyemo na Perezida wa ASFM, Uwom Okereke Eze; Umunyamabanga wa ASFM, Anne Evelynn Njeri ndetse n’umuyobozi w’Ishami ryo gutahura ibiyobyabwenge muri RFL, Dr Kabera Justin.
Iyi nama izatangira kuri uyu wa Kabiri tariki 7 Werurwe 2022 kugeza ku wa 10 Werurwe 2023, izahuza ibihugu birenga 40 byo ku Migabane itandukanye yo ku Isi.

Izitabirwa n’abakora mu bijyanye n’ibimenyetso by’ubutabera, abakora mu bigo by’ikoranabuhanga, abafata ibyemezo, abashakashatsi n’abarimu ba Kaminuza, abikorera n’abandi.

Muri iki kiganiro, Dr Karangwa yavuze ko hafi 99% by’abazitabira iyi nama, bizaba ari ubwa mbere bageze mu Rwanda. Ati “Hari abo twagiye tubaza batubwira ko ari ubwa mbere bazaba bageze mu gihugu cy’u Rwanda.”

Yavuze ko iyi nama ari umwanya mwiza kuri buri wese ushaka kugaragaza ibyo akora, asaba Abanyarwanda kuzakira neza abazabagana.

Karangwa avuga ko iyi nama izasiga inyungu kuri RFL, kuko izabafasha kumenyekanisha serivisi batanga.

Ati “U Rwanda rwashyize imbaraga cyane mu kugira ngo rwubake urwego rw’ubutabera rwifashisha ibimenyetso. Tumaze kugera ahashimishije. Dufite Laboratwari 12.”

Dr Karangwa Charles uyobora RFL yavuze ko u Rwanda rwahawe kwakira iyi nama kubera uburyo rusanzwe rwakira inama. Yatanze urugero rw’uburyo rwakiriye Inama y’Abakuru b’Ibihugu na za Guverinoma zo muri Commonwealth (CHOGM).

Yavuze ko kandi ko byanaturutse ku kuba u Rwanda rwarashyizeho ikigo nka Rwanda Convention Bureau gikurikirana itegurwa ry’inama nk’izi ngari.

Dr Karangwa anavuga ko Abanyarwanda bazwiho kwakira neza abantu, no kuba rufasha abinjira mu gihugu kubonera Visa ku kibuga cy’indege Mpuzamahanga cya Kigali.

Ati “Biriya biroroshya (byoroshya) kugenderanira, urujya n’uruza rw’abantu…. Ibyo byose n’ibindi ntashobora kurondora aha ngaha ni byo (byafashije) u Rwanda kwakira iyi nama…”

Karangwa yavuze ko imyaka itanu ishize RFL itangiye gukora. Kandi bafite intego yo gufasha abaturage kubona mu buryo bworoshye serivisi z’ubutabera hifashishijwe ibimenyetso.

Yavuze ko u Rwanda rwakiriye iyi nama nyuma y’uko rugeze mu cyiciro cya nyuma, aho bari bahatanye na Afurika y’Epfo ndetse na Botswana.

Icyicaro cya ‘African Forensic Science Academy’ kigiye kuzanwa i Kigali

Karangwa yakomeje avuga ko bitewe n’uburyo u Rwanda rwubatse inzego z’ubutabera, ibikorwa remezo n’ibindi biri mu byafashije gutuma icyicaro cya “African Forensic Science Academy” kigiye gushyirwa i Kigali guhera kuri uyu wa Kabiri tariki 7 Werurwe 2023, ari nabwo inama ya ASFM izatangirwa ku mugaragaro.

Yavuze ko icyicaro cya ‘African Forensic Science Academy’ kigiye gushyirwa mu Rwanda kubera ibyo u Rwanda rwagezeho birimo nko guteza imbere ibikorwaremezo, amategeko, igenamigambi n’ibindi bikorwa by’ikoranabuhanga bifasha iki kigo nk’iki gukorera mu Rwanda ‘bitagoranye’.

Uyu muyobozi yanavuze kandi ko ibi binaturuka mu kuba u Rwanda rwaroroheje uburyo bwo kohererezanya amafaranga, yaba uri mu Rwanda cyangwa se mu mahanga.

Ati “Hari ibihugu byinshi ushobora kuba utakoresha ikoranabuhanga wohereza amafaranga mu kindi gihugu ujya mu kindi, ariko mu Rwanda byagezweho.”

Karangwa yavuze ko kuba u Rwanda rugiye kuba icyicaro cya ‘African Forensic Science Academy’ basabwa gukora cyane kugira ngo bashyire mu ngiro ibisabwa.

Yavuze ko amafaranga yose akoreshwa mu bikorwa by’iki kigo azaba ari mu Rwanda, ikindi ni uko inama z’iki kigo azaba abera mu Rwanda cyo kimwe n’amahugurwa.

Uyu muyobozi yavuze ko iki kigo kizafasha ibindi bigo byubakira ku bimenyetso bishingiye ku bumenyi n’ubuhanga kugira imikorere imwe.

Iki kigo kandi kizajya gitanga amahugurwa ku bihugu bitandukanye kugira ngo bongere ubumenyi bashobore guhuza ibikorwa nk’inzira Afurika yiyemeje yo gukorera hamwe.

Kizakora nk’umuryango utagize aho ubogamiye. Kizaba gifite ubuyobozi bidasaba ko bazaba bari i Kigali, ahubwo bazajya bahuriza hamwe.

Mu ijambo rye, Perezida wa ASFM, Eze Uklom Okereke yavuze ko bishimiye kuba iyi nama igiye kubera mu Rwanda. Ati “Twishimye kuba turi hano. Kandi, twishimiye kuba iyi nama igiye kubera i Kigali.”

Okereke yavuze ko iyi nama igiye kubera mu Rwanda ku nshuro yayo ya cumi, kandi ifite ingingo zihariye izagarukaho. Yavuze ko ‘twaje mu Rwanda’ kubera uruhare rw’u Rwanda mu guteza imbere ubutabera binyuze mu bimenyetso bya gihanga.

Yavuze ko muri 2010, iyi nama yabereye mu gihugu cya Botwasana, kandi umusaruro wavuyemo urigaragaza.

Mu 2012, iyi nama yabereye muri Namibia. Ati “Dutewe ishema n’uko iyi nama ibera buri gihe mu bihugu uko bikurikirana.” Iyi nama yanabereye muri Kenya,

Mu 2022 yabereye muri Togo nyuma y’imyaka ibiri yari ishize y’icyorezo cya Covid-19. Uyu muyobozi yavuze ko ibi ari nabyo byatumye iyi nama itaba mu 2020 na 2021 bitewe n’ikibazo cy’icyorezo cya Covid-19 cyibasiye Isi.

Asobanura ko ko ‘buri mwaka duhurira hamwe’ mu kureberera hamwe ibimaze gukorwa na buri kigo mu kuzamura urwego rw’ubutabera binyuze mu gushyiraho ibigo bikora ubushakashatsi bushingiye ku butabera

You Might Also Like

AFC/M23 yahishuye ko yagiranye ibiganiro na Joseph Kabila

Abasirikare 2 ba RDF baguye mu butumwa bw’amahoro bunamiwe muri Loni

Mexico : Itsinda rya abasore 5 rya Grupo Fugitivo bishwe abacuruzi b’ibiyobyabwenge

DRC :Inteko ishinga amategeko ishinga amategeko yakuyeho ubudahangarwa kuri Minisitiri Constant Mutamba

Agakiriro ka gakinjiro kafashwe n’inkongi y’umuriro hatikiriramo byinshi

Nsanzabera Jean Paul March 6, 2023 March 6, 2023
Share This Article
Facebook Twitter Email Print
Leave a comment Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

New Releases

- Advertisement -
Ad image

Trending Stories

Andi makuru

Ali Bongo uherutse guhirikwa ku butegetsi yemerewe kujya kwivuza

September 7, 2023
Andi makuru

Perezida Vladimir Putin yasabiwe na ICC gufungwa

August 31, 2024
Imikino

Lionel Messi, yegukanye Ballon d’Or ya 8

October 31, 2023
Andi makuru

Bull Dogg na Riderman basangije inshuti zabo urugendo rwabageje ku gukorana album bise Icyumba cy’amategeko

July 26, 2024
Imyidagaduro

Knowless na Clement bakuriye inzira ku murima kubirirwa babaza impamvu baterekana abana babo

January 9, 2025
Andi makuru

Perezida Kagame yagiriye uruziduko rw’akazi muri Angola

March 11, 2024

Dukurikire

AHUPA VISUAL RADIO - Live

© AHUPA RADIO. All Rights Reserved.

Ibyiciro

  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?