SUBSCRIBE
AHUPA VISUAL RADIO - Live
  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Reading: Perezida Vladimir Putin yasabiwe na ICC gufungwa
Share
AHUPA VISUAL RADIO - LiveAHUPA VISUAL RADIO - Live
Font ResizerAa
Search
Have an existing account? Sign In
Follow US
© Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
AHUPA VISUAL RADIO - Live > Blog > Andi makuru > Perezida Vladimir Putin yasabiwe na ICC gufungwa
Andi makuru

Perezida Vladimir Putin yasabiwe na ICC gufungwa

Nsanzabera Jean Paul
Nsanzabera Jean Paul
Published: August 31, 2024
Share
SHARE

Urukiko mpuzamahanga mpanabyaha, ICC, rwasabye Leta ya Mongolia gufunga Perezida Vladimir Putin ubwo azaba ari kugirirayo uruzinduko tariki ya 2 Nzeri 2024.

Muri Werurwe 2023, ICC, yasohoye impapuro zo guta muri yombi Perezida Putin uyobora u Burusiya, imushinja icyaha kirimo gukura abana muri Ukraine mu buryo bunyuranyije n’amategeko.

Ibi byaha Perezida Putin ashinjwa kubikora kuva muri Gashyantare 2022, ubwo ingabo z’u Burusiya zatangiraga kugaba ibitero mu ntara ya Donetsk na Luhansk muri Ukraine.

Leta y’u Burusiya yateye utwatsi iki kirego, igaragaza ko gukura abana mu bice biberamo intambara atari icyaha. Nayo muri Gicurasi 2023, yasohoye impapuro zo guta muri yombi Umushinjacyaha Mukuru wa ICC, Karim Khan.

Mu gihe Putin yitegura kujya kwifatanya n’abo muri Mongolia kwizihiza umunsi mukuru w’urugamba rwa Khalkhin Gol rwabaye mu 1939, Umuvugizi wa ICC, Fadi el-Abdallah yibukije Mongolia iri mu bihugu byashyize umukono ku masezerano agenga uru rukiko.

Fadi usaba Mongolia kuzafunga Putin yasobanuye ko iyo igihugu kirebwa n’aya masezerano kitifatanyije n’ibindi kuyubahiriza, abacamanza ba ICC babimenyesha Inteko Rusange y’ibihugu byose bireba, bigafata icyemezo.

Yagize ati “Iyo hatabayeho ubufatanye, abacamanza ba ICC babikoraho iperereza, bakamenyesha Inteko Rusange y’ibihugu birebwa na yo. Ubwo ni bwo Inteko Rusange ifata icyemezo ibona ko gikwiye.”

Leta ya Ukraine na yo yamaze kwandikira Mongolia, iyisaba kuzafunga Perezida Putin gusa u Burusiya bwagaragaje ko nta bwoba bufite bwo kuba uyu Mukuru w’Igihugu yafungwa, busobanura ko uruzinduko rwe rwateguwe neza.

Perezida Kagame yahawe impamyabumenyi y’ikirenge y’icyubahiro na Kaminuza ya Yonsei
Kamanzi Hussein wayoboraga BTN TV yagejejwe i Mageragere
Papa Francis yavuze ku bibazo biri kubera muri RDC
Lt Gén Masuzu yasabye ingabo za FARDC guhagukura zishikamye zikirukana M23
Perezida Kagame yakiriye mugezi we wa Guinea Bissau Umaro Sissoco Embaló
Share This Article
Facebook Email Print
Leave a Comment Leave a Comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

New Releases

- Advertisement -
Ad image

Trending Stories

No Deposit Free Chip Australia

September 5, 2023

Pokies Place Casino

May 28, 2024

Best Pokies In Australia In

September 5, 2023

On Line Pokies For Real Money

February 25, 2025

Can Top Online Pokies And Casinos Or Akiva

May 28, 2024

Dragon Tiger Casino No Deposit Bonus Codes For Free Spins 2025

February 25, 2025

Dukurikire

AHUPA VISUAL RADIO - Live

© AHUPA RADIO. All Rights Reserved.

Ibyiciro

  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Welcome Back!

Sign in to your account

Username or Email Address
Password

Lost your password?