Itsinda ry’urubyiruko rw’i Kinshasa rumaze igihe ruzenguruka mu mihanda rw’amagana igihugu cy’u Rwanda , rwatwitse inzu n’imodoka by’umuhanzi Fally Ipupa.
Abatangabuhamya babonye biba, babwiye itangazamakuru ry’i Kinshasa ko ahagana saa kumi n’ebyiri za mu gitondo ku wa 28 Gashyantare 2023 ari bwo habaye igikorwa cyo gutwika inzu n’imodoka by’umuhanzi Fally Ipupa.
Bakomeza bahamya ko Polisi yo muri iki gihugu yahise itabara byihuse, inata muri yombi abantu batanu bakekwaho kugira uruhare muri iki gikorwa.
Fally Ipupa ari kubarizwa mu Bufaransa aho yitabiriye ibirori byateguwe na Perezida Emmanuel macron, bisobanuye ko yatwikiwe atari iwe.
Hari amakuru avuga ko abatwikiye uyu muhanzi bashobora kuba ari abatishimiye ko yitabiriye ibirori yatumiwemo na Perezida w’u Bufaransa, Emmanuel Macron.
Uku kutishima byaturutse ku kuba Perezida w’u Bufaransa ataragaragaza ko ashyigikiye Leta y’i Kinshasa mu gushinja u Rwanda kuyitera binyuze mu mutwe wa M23.