Umukuru w’Igihugu, Paul Kagame yongeye kuzamura amarangamutima y’Abanyarwanda n’abandi bamukurikira ku mbuga nkoranyambaga nyuma yo kubasangiza ifoto ye n’Umwuzukuru we baganira.
Perezida Kagame usanzwe uzwiho kugira uburyo ahuza inshingano zo kuyobora igihugu ndetse n’izo kwita ku muryango we, yashyize hanze iyi foto ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatanu tariki 24 Gashyantare 2023.
Bigaragara ko yari yicaye ahantu mu ruganiriro arimo kuganira ndetse yishimanye n’umwuzukuru we [umukobwa w’imfura wa Ange Kagame na Ndengeyingoma Bertrand].
Perezida Kagame yayiherekesheje amagambo yakoze benshi ku mutima aho yavuze ko “Nyuma y’iki kiganiro, nta wundi muhangayiko.”
Ni ifoto imaze iminota mike ku rukuta rwe rwa Twitter ariko abantu benshi bamaze kugenda bayisangiza ababakurikira bagenda bagaragaza amarangamutima yabo.
Muri bihe bitandukanye Perezida Kagame, yagiye avuga ko mu byo akora byose umuryango we uza imbere ndetse uri mu bituma n’akazi ke kagenda neza.
Mu kiganiro yagiranye na RBA, ku wa 4 Nyakanga 2022, yavuze ko nubwo agira akazi kenshi atajya aburira umuryango we umwanya.