SUBSCRIBE
AHUPA VISUAL RADIO - Live
  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Reading: Chriss Eazy yahamagajwe muri RIB
Share
AHUPA VISUAL RADIO - LiveAHUPA VISUAL RADIO - Live
Font ResizerAa
Search
Have an existing account? Sign In
Follow US
© Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
AHUPA VISUAL RADIO - Live > Blog > Imyidagaduro > Chriss Eazy yahamagajwe muri RIB
Imyidagaduro

Chriss Eazy yahamagajwe muri RIB

Nsanzabera Jean Paul
Nsanzabera Jean Paul
Published: February 20, 2023
Share
SHARE

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB rwahamagaje umuhanzi Rukundo Nsengiyumva Christian wamamaye mu muziki ku izina rya Chriss Eazy.

Yasabwe kwitaba kuri uyu wa Kabiri tariki 21 Gashyantare 2023, saa 9:30 za mugitondo kuri RiB sitasiyo ya Nyamirambo.

Mu ibaruwa yashyizweho Umukono n’Umugenzacyaha Igenukwayo Joie Jean de La Croix isaba Chriss Eazy ‘kuzana uru rupapuro (rw’ihamagara) hamwe n’irangamuntu yawe mu biro by’umugenzacyaha’. Icyo akurikiranyweho nticyatangajwe.

Umujyanama wa Chriss Eazy, Junior Giti yabwiye amaze kudutangariza  ko hashize igihe gito uyu muhanzi atabashije gutaramira mu Mujyi wa Musanze mu gitaramo yari yatumiwemo.

Avuga ko bandikiye ubutumwa abari bamutumiye bubamenyesha ko atakibonetse, kandi banaboherereza urupapuro rwa muganga rugaragaza Chriss Eazy arwaye.

Junior Giti anavuga ko amafaranga bari bishyuwe bayasubije, kandi afite ibimenyetso bibigaragaza kuko yakoresheje Mobile Money ayasubiza.

Ati “Nabahaye ‘repos médical’ igaragaza ko yari arwaye. N’amafaranga yabo turayabasubiza, twifashisha Mobile Money.”
Junior avuga ko nta deni bafitiye uyu mugabo wari wabatumiye. Ahubwo batunguwe no kumva ko yagiye kubarega muri RIB.

Avuga ko uyu mugabo yitwaje ko afite umuvandimwe muri RIB ajya gutanga ikirego, kandi azi neza ko nta deni bamufitiye.

Junior Giti yavuze ko Chriss Eazy atigeze agezwaho inyandiko imuhamagaza kwitaba RIB. Yavuze ko mu minsi itatu ishize we na Chriss Eazy bagiye kuri sitasiyo ya Nyamirambo babaza niba hari inyandiko ihamagaza umuhanzi basanga idahari.

Yavuze ko ubwo Chriss Eazy yatumirwaga muri iki gitaramo yari muri Uganda. Agaruka mu Rwanda yararwaye bituma atabasha kukitabira.

The Ben na Remah Namakula batumiwe mu gitaramo i Musanze
Clarisse Karasira n’umugabo we bagiye kwibaruka umwana wa kabiri
Producer Li John yashyize hanze indirimbo ye nshya yise Ndagutinya
KTY Crew yegukanye irushanwa ry’‘Urutozi Dance Challenge ihembwa Miliyoni 1 na 300
Byari ibyishimo mu birori byo kwakira Murumuna wa Bad Rama bari baraburanye
Share This Article
Facebook Email Print
Leave a Comment Leave a Comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

New Releases

- Advertisement -
Ad image

Trending Stories

Virtual Casino In Ireland Guide

December 25, 2017
Imyidagaduro

Israel Mbonyi yatumiwe mu gitaramo cyiswe “Shalom Gospel Festival” 

August 24, 2023

Bigwins Bet Review

May 28, 2024
Imyidagaduro

Bwa mbere mu Rwanda hateguwe irushanwa rihuza abaririmba Karaoke

November 24, 2023

21 Casino No Deposit Bonus Codes For Free Spins 2024

May 28, 2024

Tsi Casino Bonus Codes 2024

May 28, 2024

Dukurikire

AHUPA VISUAL RADIO - Live

© AHUPA RADIO. All Rights Reserved.

Ibyiciro

  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Welcome Back!

Sign in to your account

Username or Email Address
Password

Lost your password?