Mazimpaka Japhet wamamaye mu itsinda rya Bigomba Guhinduka, yakoze igitaramo cye cya mbere ari wenyine nyuma y’imyaka itanu yinjiye mu itsinda ahuriyemo na mugenzi we Etienne wamenyekanye cyane nka 5K.
Ni igitaramo Japhet yise “Stupid experience”. Ni izina yatekereje kuko yaganirizaga abitabiriye byinshi byabaye mu rugendo rwe birimo n’ibyo yavuga ko bitangaje.
Uyu munyarwenya ateguza iki gitaramo yavuze ko nta we ukwiye kwitiranya kuba agiye kwikorana igitaramo no kuba yaba afitanye ibibazo na mugenzi we babanaga mu itsinda rya “Bigomba Guhinduka”. Igitaramo cya Japhet cyayobowe n’umunyrawenya Micheal Sengazi.
Yatangiye aganiriza abitabiriye ababwira inkuru y’ibyamubayeho ubwo yari mu Budage ubwo bari bagiye kumusaka bamusaba gukuramo imyenda yose kugeza ku mwenda w’imbere.
Aha abantu bakubise ibitwenge barakwekwenuka bitewe n’uko yigaragazaga ku rubyiniro.
Sengazi umenyerewe mu biganiro by’urwenya biri mu ngifaransa yateye urwenya avuga uburyo Igifaransa kigira ibihe byinshi mu gutondagura inshinga.
Nyuma yo kubona ko abantu batanyuzwe n’urwo rwenya yagize ati “IIkibazo ni uko mutumva Igifaransa, kandi ibi nabivuze ndi muri Congo baraseka cyane ariko mwe ntimuseka.”
Muri iki gitaramo hari harimo abahanzi barimo Juda Muzik; itsinda rigizwe na Junior na Darest ariko ntibabashije kuririmba kubera uburwayi bw’umwe muri bo.
Hari harimo kandi Victor Rukotana wanaririmbye ho gato. Mu kugaragaraza aho yavuye Japhet yerekanye inshamake y’urugendo rwe mu gusetsa.
Uyu musore yagaragaje uko mu 2017 aribwo yatumiwe bwa mbere mu gitaramo cy’urwenya cya Seka Live bikozwe na Arthur Nkusi Rutura yanashimiye cyane.
Aha nyuma yaho nibwo yihuje na Etienne batangira gukora ibiganiro by’urwenya ariko ariko birimo inyigisho.
Japhet yagaragaje ingorane yagiye ahura nazo aho hano yavuze uburyo yageze muri St Andre mu biganiro agahura n’abanyeshuri baho akagorwa n’ururumi n’uburyo abanyeshuri b’iki kigo bavuga Icyongereza.
Japhet yaherukaga kuhagarara ku rubyiniro wenyine atari muri Bigomba Guhinduka mu 2018 ubwo yatangiraga urugendo rwe muri uyu mwuga atoranyijwe mu banyempano bagombaga kwigaragariza mu gitaramo cya #SekaLive.
Igitaramo yakoze cya mbere cyabereye muri ‘Urban Park Suites’ mu Mujyi wa Kigali, kuri iki Cyumweru tari 19 Gashyantare 2023.