SUBSCRIBE
AHUPA VISUAL RADIO - Live
  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Reading: Umunyabigwi mu njyana gakondo Muyango yabazwe umutima
Share
AHUPA VISUAL RADIO - LiveAHUPA VISUAL RADIO - Live
Aa
Search
Have an existing account? Sign In
Follow US
© Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
AHUPA VISUAL RADIO - Live > Blog > Imyidagaduro > Umunyabigwi mu njyana gakondo Muyango yabazwe umutima
Imyidagaduro

Umunyabigwi mu njyana gakondo Muyango yabazwe umutima

Nsanzabera Jean Paul
Last updated: 2023/01/25 at 11:02 AM
Nsanzabera Jean Paul
Share
1 Min Read
SHARE

Amashimwe ni yose ku muhanzi Muyango ndetse n’abareberera inyungu ze banyuzwe n’uburyo akomeje koroherwa nyuma yo kubagwa umutima, agashyirwamo akuma kawufasha gutera neza ‘Pace maker’.

Umwe mu baba  hafi  y’umuhanzi   yadutangarije ko Muyango yabagiwe umutima i Kigali bikagenda neza.

Ati “Twaratunguwe ni amashimwe ku Mana! Nawe ubwe iyo muri kuganira arabikubwira, yaranyuzwe rwose.”

Yakomeje agira ati “Ntabwo twari tuzi ko mu Rwanda umuntu yabagwa umutima agakira mu gihe gito. Ndibuka ubwo bajyaga kumubaga na we ubwe yabanje kubaza abaganga niba batareka akajya i Burayi cyane ko yanabayeyo, bamwizeza ko bigenda neza rwose.”

Muyango yafashwe n’uburwayi ku wa 1 Mutarama 2023, ku wa 2 Mutarama 2023 ajyanwa kwa muganga guhumeka biri kumugora.

Ku wa 5 Mutarama 2023 nibwo Muyango yabagiwe mu bitaro byitiriwe Umwami Faisal ashyirwamo akuma gafasha umutima gukora neza ‘Pace maker’, amara iminsi itatu mu bitaro abona gutaha ku wa 8 Mutarama 2023.

Kugeza ubu nubwo arwariye mu rugo, amakuru dufitiye gihamya ifite avuga ko uyu muhanzi ari koroherwa ndetse mu minsi ishize yagaragaye ari mu gufata amashusho y’indirimbo yo kwizihiza Intwari z’u Rwanda izasohoka mu minsi iri imbere.

You Might Also Like

Fatakumavuta yongeye guhakana ibyaha aregwa ibyaha aregwa

King Promise wo muri Ghana yiyemeje kuzasusurutsa bihagije abazitabira imikino ya BAL

Judith Niyonizera mu byishimo nyuma yo gusezerana n’umugabo we King (Amafoto)

Menya byinshi ku nyubako ya Zaria Court yuzuye itwae arenga Miliyoni 25 z’amadorali

Bwiza yashimiye abahanzi barimo The Ben na Bruce Melodie bemeye gukorana nawe kuri Album 25 Shades

Nsanzabera Jean Paul January 25, 2023 January 25, 2023
Share This Article
Facebook Twitter Email Print
Leave a comment Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

New Releases

- Advertisement -
Ad image

Trending Stories

Imyidagaduro

Javanix yashyize hanze indirimbo isaba urubyiruko kuva mu rukundo rudafite gahunda bakarongora

October 12, 2023
Andi makuru

Zoleka Mandela, umwuzukuru wa Nelson Mandela yitabye Imana azize Cancer

September 26, 2023
Imyidagaduro

Humble Jizzo yifurije isabukuru umugore Amy Blauman amushimira ko yatumye yitwa Umubyeyi

May 31, 2023
Andi makuruKwamamaza

Onomo Hotel irashimwa uruhare ikomeje mu guteza imbere imyidagaduro yo mu Rwanda

July 12, 2024
Andi makuru

Gen (Rtd) Kabarebe yagaragaje umugambi mubisha wa Tshisekedi wamupfubanye

March 5, 2025
Imyidagaduro

Tyla yasubitse ibitaramo yarafite kw’isi hose kubera uburwayi

March 9, 2024

Dukurikire

AHUPA VISUAL RADIO - Live

© AHUPA RADIO. All Rights Reserved.

Ibyiciro

  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?