Umuhanzikazi Bwiza Emerence uri mu bahanzi basoje uwaka wa 2022 ahagaze neza mu muziki, yatangiye gukora kuri album ye ya mbere yitegura kumurika ahagana mu mpera z’umwaka wa 2023
Ntubwo igihe iyi album Bwiza ari gukoraho azamurika hatangajwe igihe azayimurikira ahereye ku ndirimbo ‘Soja’ aherutse gukorana na Juno Kizigenza ntago haratangazwa itariki naho icyo gitaramo kizabera
Uhujimfura Claude uhagarariye inyungu za Bwiza binyuze muri KIKAC Music, yatangarije Ahupa Visual Radio ko uyu mwaka bashaka kumurika alubumu ya Bwiza ya mbere
Yagize ati “Soja ni yo ndirimbo ya mbere dusohoye kuri album y’indirimbo 12 duteganya kumurikira abakunzi ba muzika nyarwanda mu Ukwakira 2023.”
Uyu musore yavuze ko imirimo yo gukora kuri iyi album bayigerereye cyane ko nyinshi mu ndirimbo batangiye kuzikoraho ku buryo mu minsi iri imbere bazakomeza kuzisogongeza ku bakunzi ba muzika.
Ati “Guhera kuri Soja ubu twatangiye gusohora indirimbo zigize iyi album, turifuza ko igitaramo cyo kuyimurikiramo kizasanga hari izasohotse abantu bazi.”
Ku rundi ruhande Uhujimfura yavuze ko nta ndirimbo yasohotse mbere ya ‘Soja’ izagaragara kuri iyi album kuko zo bazifata nk’izo bifashishije mu kumenyekanisha uyu muhanzikazi.
Bwiza amaze umwaka yinjijwe mu muziki na KIKAC Music nyuma yo gutsinda irushanwa ‘The Next Diva’ ryari rigamije gushakisha abakobwa bafite impano idasanzwe mu muziki.
Mu gihe gito Bwiza amaze gusohora EP iriho indirimbo yakoranye n’abahanzi b’ibyamamare Riderman, Mico The Best, Social Mula n’abandi.
Uyu muhanzikazi amaze gukorana indirimbo n’abahanzi bo hanze y’u Rwanda nka; Alvin Smith w’i Burundi, Xaven wo muri Zambia na John Blaq, Kataleya&Kandle bo muri Uganda.