Kim Kardashian yamaze kugura umukufi w’umusaraba ukoze muri diyama wahoze ari uwa Princess Diana, ku bihumbi magana abiri (200) by’amadolari asaga Milliyoni magana abiri z’amanyarwanda
Umunyamideli kabuhariwe Kim Kardashian uri mu byamamarekazi bitunze agatubutse ku Isi, yamaze kwibikaho umukufi w’umusaraba ukoze muri Diyama wambarwaga na Princess Diana mbere y’uko yitaba Imana mu 1997. Uyu mukufi wo kwambara mu ijosi, Kim Kardashian yawuguze muri cyamunara yakoreshejwe n’inzu ya Sotheby’s yo mu mujyi wa London.
Mu itangazo Sotheby’s yashyize hanze yatangaje ko umudali w’umusaraba wa Diyama wa Princess Diana yakundaga kwambara cyane mu birori waguzwe na Kim Kardashian awishyuye ibihumbi magana abiri ($200K) by’amadolari nyuma y’uko wari umaze amezi arenga atatu ku isoko.
Daily Mail yatangaje ko uyu mukufi wakozwe mu 1980 ukaza kugurishwa Princess Diana mu 1987 ari na bwo yagaragaye bwa mbere awambaye mu birori byabereye i Bwami.
Kuva icyo gihe Princess Diana umubyeyi wa Prince William na Prince Harry yakunze kuwambara ndetse uri mu bintu bihenze by’imirimbo yari atunze.
