Otile Brown uri mu bahanzi bagezweho mu karere ka Afurika y’Iburasirazuba ari mu gahinda nyuma yo kwibirwa mudasobwa ebyiri ku kibuga kuri ‘Nyerere International Airport’ muri Tanzania.
Uyu muhanzi ntiyigeze atangaza igihe yibiwe, gusa abinyujije ku mbuga nkoranyambaga yagaragaje ko yatewe agahinda no kuba na polisi y’iki gihugu ntacyo yakoze ngo imufashe kugaruza izi mudasobwa zo mu bwoko bwa ‘Macbook’.
Ati “Ku kibuga cy’indege cya Julius Nyerere muri Tanzania nibwe mudasobwa ebyiri, n’abarinzi nibashake bakurweho kuko ntacyo bamaze, mu masaha atatu yose mpamaze banze no kugira icyo badufasha ngo dushakishe byibura ngo turebe ko izo mudasobwa zaboneka. ijoro rimbereye ribi mu buzima bwanjye.”
Yakomeje avuga ko abashinzwe uburinzi kuri iki kibuga cy’indege bamwangiye ko banareba muri camera zishinzwe umutekano.
Ati “Ese ubundi nk’abashinzwe uburinzi akazi kabo ni akahe? badashoboye no kugira icyo bagufasha. Njyewe nk’umukunzi wa Tanzania ndababaye cyane, nkeneye ubutabera kuko ngomba kugarurirwa mudasobwa zanjye iri joro, ariko wagira ngo barashaka ko nguma mu gihombo.”
Otile Brown ukomoka muri Kenya ni umwe mu bahanzi bamaze kwigarurira igikundiro cy’abatari bake barimo n’Abanyarwanda. Uyu muhanzi kandi yakoranye indirimo na bagenzi be bo mu Rwanda, The Ben na Meddy.