Mukayizera Jalia Nelly uzwi nka Kecapu, izina yakuye muri sinema yafashe umwanya atera imitoma ishyushye umukunzi we Mutabazi Jean Luc, anaboneraho kwereka abakunzi be ko mu gihe gito azaba yibarutse.
Abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze yagize ati: “Umunsi mwiza w’amavuko ku mugabo ufite umugore usa neza ku isi. Ndagukunda cyane Papa twi…..”
Kuvuga ko ari we mugore mwiza, Kecapu n’ubwo asa n’uwakomozaga ku mafoto yasangije abamukurikira akuriwe harimo n’aho afite ihene, ariko n’ubusanzwe ubwiza bw’uyu mukinnyi wa filimi bujyana n’ubuhanga bunyura benshi.
Mutabazi Jean Luc na Kecapu bakaba urukundo rwabo rwarashyushye cyane muri 2022, ari nabwo muri Gicurasi basezeranye kubana mu mategeko mu birori byitabiwe n’ibyamama bitandukanye biyemeza kubana akaramata imbere y’Imana n’abantu.
Aba bombi bakaba barasezeraniye mu idini rya Isilamu ari naryo basengeramo. N’ubwo ariko iby’umubano w’aba byamenyekanye vuba, ariko bo baziranye kuva biga mu yisumbuye mu 2009.
Hagati aho bagiye baburana ubundi bakongera bakihuza kugera umubano wabo ukomeye, baza kwiyemeza kubana kuko basanze bahuje byinshi.