SUBSCRIBE
AHUPA VISUAL RADIO - Live
  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Reading: Umunyarwanda Dabijou yatewe indobo n’umuhanzi Harmonize byavugwaga ko bari mu Rukundo .
Share
AHUPA VISUAL RADIO - LiveAHUPA VISUAL RADIO - Live
Aa
Search
Have an existing account? Sign In
Follow US
© Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
AHUPA VISUAL RADIO - Live > Blog > Imyidagaduro > Umunyarwanda Dabijou yatewe indobo n’umuhanzi Harmonize byavugwaga ko bari mu Rukundo .
Imyidagaduro

Umunyarwanda Dabijou yatewe indobo n’umuhanzi Harmonize byavugwaga ko bari mu Rukundo .

Nsanzabera Jean Paul
Last updated: 2023/01/05 at 11:38 AM
Nsanzabera Jean Paul
Share
2 Min Read
SHARE

 

 

Nyuma y’iminsi hasakaye amakuru y’uko hari Umunyarwandakazi wamaze kwigarurira umutima wa Harmonize, amakuru mashya ahari ahamya ko uyu muhanzi ari gukundana n’umuhanzikazi, Feza Kessy wo muri Tanzania, aho kuba uyu mukobwa ukomoka mu Rwagasabo nk’uko byari byavuzwe.

Mu minsi ishize nibwo hasakaye inkuru z’uko uyu muhanzi yaba asigaye akundana n’Umunyarwandakazi Munezero Rosine benshi bazi nka Dabijou, icyo gihe hakaba haragiye hanze amashusho bari gusangirira ubuzima ku mucanga wo muri Tanzania.

Abinyujije ku mbuga nkoranyambaga, Harmonize yatunguye benshi agaragaza ko yihebeye umuhanzikazi wo muri Tanzania, Feza Kessy.

Harmonize yasangije abamukurikira amafoto ari kumwe n’uyu mukobwa agaragaza ko ari we yihebeye muri iyi minsi.

Feza Kessy w’imyaka 33 wamaze gutangazwa nk’umukunzi mushya wa Harmonize, yamenyekanye cyane mu 2013 ubwo yitabiraga bwa mbere Big Brother Africa yabaga ku nshuro ya munani ahagarariye Tanzania.

Mu 2005 nibwo bwa mbere yatangiye kuvugwa mu itangazamakuru nyuma yo kwitabira amarushanwa y’ubwiza akegukana ikamba rya Miss Dar City Centre na Miss Llala.

Uyu ariko kandi ku myaka 17 yahise anitabira Miss Tanzania aho yegukanye ikamba ry’Igisonga cya Nyampinga.

Mu 2013 nibwo Feza yinjiye mu muziki asohora indirimbo zirimo ‘Amani ya moyo’ na ‘My papa’ zamenyekanye cyane bituma aba ikimenyabose muri Tanzania.

Mu 2021 izina Feza ryongeye gukomozwaho mu itangazamakuru nyuma y’uko asinyishijwe na D’Banj uzajya umufasha mu muziki abinyujije muri sosiyete ye ya DB Records.

You Might Also Like

The Ben yaciye amarenga yo gukora igitaramo cya Kabiri cya New Year Groove

Bwiza yashyize hanze amashusho y’indirimbo Nasara ashimira Producer Loader wamubaye hafi mu rugendo rwe

Umunyarwenya Dr Kingsley wigaruriye imitima y’abanyarwanda agiye gukorera igitaramo I Kigali

Kera kabaye Kenny Sol yasohotse muri 1:55 AM

Asinah Erra yagejeje ikirego cy’umunya-eritrea uherutse kumukubita urushyi muri RIB

Nsanzabera Jean Paul January 5, 2023 January 5, 2023
Share This Article
Facebook Twitter Email Print
Leave a comment Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

New Releases

- Advertisement -
Ad image

Trending Stories

Imyidagaduro

Alliah Cool yashwishwiburije abavuze ko igihembo yahawe muri (EAEA)’ atagikwiriye

April 16, 2024
Imikino

Sadate Munyakazi yibukije abafana ba Rayons Sport ko iki aricyo gihe cyo kuyiba hafi

May 5, 2025
Imyidagaduro

#Kwibuka31: Miss Confidence yasabye abanyarwanda guharanira gushyira hamwe no kubungabunga ibyo twagezeho

April 10, 2025
Imyidagaduro

Ozone Entertainment yatangije ikigo cy’abanyamideli yise NAF Model Empire

April 25, 2025
Imyidagaduro

Big Fizzo ashobora kutitabira igitaramo cya Platini P

March 26, 2024
Andi makuru

1000 Hills Event igiye kwongera guhemba abagore bahize abandi mu buyobozi n’ubushabitsi

January 28, 2023

Dukurikire

AHUPA VISUAL RADIO - Live

© AHUPA RADIO. All Rights Reserved.

Ibyiciro

  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?