SUBSCRIBE
AHUPA VISUAL RADIO - Live
  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Reading: Eric Senderi mu rwego rwo kwizihiza imyaka 20 mu muziki yahereye kw’ivuko (Amafoto)
Share
AHUPA VISUAL RADIO - LiveAHUPA VISUAL RADIO - Live
Font ResizerAa
Search
Have an existing account? Sign In
Follow US
© Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
AHUPA VISUAL RADIO - Live > Blog > Andi makuru > Eric Senderi mu rwego rwo kwizihiza imyaka 20 mu muziki yahereye kw’ivuko (Amafoto)
Andi makuru

Eric Senderi mu rwego rwo kwizihiza imyaka 20 mu muziki yahereye kw’ivuko (Amafoto)

Nsanzabera Jean Paul
Nsanzabera Jean Paul
Published: July 6, 2025
Share
SHARE

Umuhanzi  Eric Senderi wamenyekanye  cyane mu ndirimbo  zo gushimira ingabo zahoze ari iza APR zabohoye u Rwanda   no komora  imitima  y’abanyarwanda bari mu makuba yabibasiye ubwo bahorwaga uko bavutse  muri Jenoside yakorewe abatutsi muri 1994 yakoreye igitaramo cy’amateka kw’Ivuko

Nyuma y’ibyishimo yagiranye n’Abayobozi b’ikipe ya armeé Patriotique Rwandais (APR) mu birori byabereye ku Mulindi wa Byumba Ahahoze Icyicaro gikuru  cy’Umgaba Mukuru w’Ingabo APR (RDF) ubu yahisemo gutangirira ibitaramo birenga 10 agiye  gukorera mu Ntara zoze z’u Rwanda .

Senderi  nyuma y’ibigo bikomeye hano mu gihugu abaye umuhanzi uteguye  ibitaramo byo kwegerana n’abafana be baherereye  mu karere  ka Karere Kirehe  mu Ntara y’Iburasirazuba aho Ingabo zari ziyobowe na Nyakubahwa Paul Kagame

Nyuma y’urugendo rurerure ku rubyiruko rwiganjemo abavanga umuziki  n’abanyamakuru bagize kuva i Kigali kugera mu karere ka Kirehe mu ntara y’iburasirazuba byagenze neza cyane kugeza igitaramo gitangiye .

Ahagana  kw’isaha ya saa Ine eric Senderi aherekejwe n’’ umuraperi Karigombe uzwi cyane  mu Bisumizi bari bageze murenge wa Nasho mu kagali ka Rubirizi   yakirwa n’Umunyamabanga w’umurenge  wa Kirehe  Claudius Karamuheto ndetse n’uhagariye Polisi y’u Rwanda mu karere ka Kirehe .

Eric Senderi nabamuherekeje bahise bakora igikorwa cy’umuganda mu kagali ka Rubirizi nabo bari kumwe nyuma yaho  bafashe igihe  igihe gito baganira ku mateka  yaranze   akarere ka Kirehe  cyane cyane mu murenge wa Nasho .

Igitaramo cya  Senderi I Kirehe nicya mbere  mu bitaramo bindi bizabera mu turere 10 tw’igihugu, aho azegera abafana be n’abakunzi b’umuziki nyarwanda muri rusange. Senderi yavuze ko iyi myaka 20 ayifata nk’urugendo rurerure rwuzuyemo ibihe byiza n’ibigoranye, ariko byose bikamugira umuhanzi ukomeye n’inararibonye.

Senderi ahawe ijambo yagize Ati “Ndabashimira abakunzi banjye bambaye hafi muri uru rugendo rutoroshye rw’umuziki nyarwanda. Ndashimira Imana cyane yabimfashijemo. Uru ni umwanya wo kubashimira no gusubiza urukundo bangaragarije,

Yadutangarije ko yahisemo gutangirira ku ivuko kugira ngo yibutse aho inzozi ze zatangiriye, kandi abigaragaze nk’icyitegererezo ku rubyiruko. Yakomeje agira ati “Nifuza gutangirira aho navukiye kugira ngo nibutse aho navuye, nkomeze kwereka urubyiruko ko aho umuntu ava atari ho amenera,” 

Mu rugendo rwe rw’imyaka 20 Senderi yashyize hanze album eshatu ari zo: Twaribohoye – irimo indirimbo 10, Icyomoro – irimo indirimbo 15, Intimba y’Intore – irimo indirimbo 18, zigaruka ku mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Yatumiwe kuririmba mu bikorwa bikomeye birimo: Igikombe cy’Isi cyabereye muri Mexico, Urugendo rw’Intara zose z’u Rwanda n’Umujyi wa Kigali rukurikiye uruzinduko rwa Perezida Paul Kagame.

Yari umwe mu bahanzi baririmbye mu birori byo gutaha Stade Amahoro ivuguruye imbere y’abakuru b’ibihugu barenga 20. Yitabiriye Primus Guma Guma Superstar inshuro eshatu yikurikiranya, ndetse yegukanye Salax Awards eshatu mu njyana ya Afrobeat.

Yahawe Karisimbi Awards eshatu nk’umuhanzi ukunzwe n’abaturage. Yanahawe igihembo cy’Umujyi wa Kigali cy’isuku n’umutekano.

Yaririmbye mu bikorwa byo kwamamaza amatora ya Perezida mu 2010, 2017 na 2024, anatamira abitabiriye umuhango wo Kwita Izina inshuro eshatu.

Gahunda y’ibitaramo bya Senderi izaba iteye itya : Burera – 11/07/2025, Muhanga – 12/07/2025, Huye – 18/07/2025, Bugesera – 19/07/2025, Kayonza – 23/07/2025, Ngoma – 25/07/2025, Musanze – 26/07/2025, Rubavu – 27/07/2025, Rusizi – 29/07/2025 ndetse na Kigali – 01/08/2025

Muri ibi bitaramo, Senderi azasubiramo zimwe mu ndirimbo ze zakunzwe cyane kuva mu 2005, ndetse n’izo kuri album ze zitandukanye.

Eco Arts ku bufatanye na Ferwafa bateguye ikiganiro n’abanyamakuru ku mitegurire y’Irushanwa rya SECOTO
DRC yatangaje ko izitabira ibiganiro na M23
Perezida Donald Trump yijeje amakuru meza hagati y’u Rwanda na DRC
Cardinal Robert ukomoka muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika yatorewe kuba Papa Mushya afata izina rya Leon XIV
Umunya-Morocco, Abderrahim Taleb yerekanwe nk’umutoza mushya wa APR FC
Share This Article
Facebook Email Print
Leave a Comment Leave a Comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

New Releases

- Advertisement -
Ad image

Trending Stories

Paid Online Pokies

May 28, 2024
Imyidagaduro

Chriss Eazy yashyize hanze indirimbo Edeni ica agahigo ko kurebwa cyane mu masaha make

February 16, 2023
Imyidagaduro

Urubyiruko rwibumbiye muri RwOT rwasuye Ingoro Ndangamurage yo ku Mulindi w’Intwari,

July 10, 2023

Play Poker Machines Online Australia

May 28, 2024

Hollywood Casino 100 Free Spins Bonus 2025

February 25, 2025

Age To Enter Online Casino In Dublin

October 22, 2018

Dukurikire

AHUPA VISUAL RADIO - Live

© AHUPA RADIO. All Rights Reserved.

Ibyiciro

  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Welcome Back!

Sign in to your account

Username or Email Address
Password

Lost your password?