Element EleéeH na Kevin Kade bitabiriye ‘Rwanda Convention USA 2025’ bageze mu Mujyi wa Dallas muri Texas, bakiranwa urugwiro n’abateguye ibi birori bazahuriramo n’abarimo The Ben na Meddy.
Ku wa 2 Nyakanga 2025 nibwo aba bahanzi bageze mu Mujyi wa Dallas bakirwa na Ugeziwe Ernesto n’itsinda rigari ry’abari gutegura ibi bitaramo bizajyana na ‘Rwanda Convention USA 2025’.
Aba bahanzi bageze muri Amerika mu gihe The Ben nawe wari umaze iminsi muri Canada yamaze kwemeza ko yerekejeyo, bose bakazahurira mu gitaramo kizabera muri Texas.
Kevin Kade biyongereye kuri The Ben, bazaririmba mu gitaramo cyo ku wa 5 Nyakanga 2025.
Ni mu gihe ku munsi wa mbere wo gufungura ibi bikorwa ku wa 4 Nyakanga 2025 hatumiwe Massamba Intore icyakora we birangira atitabiriye.
Ku wa 6 Nyakanga 2025 ubwo ‘Rwanda Convention USA 2025’ izaba isozwa hazaririmba Meddy uzifatanya n’abazitabira iki gikorwa mu kuramya no guhimbaza Imana.
Igikorwa cya ‘Rwanda Convention USA’ kizatangira ku wa 4-6 Nyakanga 2025, byitezwe ko kizabera muri Irving Convention Centre muri Leta ya Texas.
‘Rwanda Convention USA’ yaherukaga kuba mu 2019, igamije guhuriza hamwe Abanyarwanda batuye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Ni ibirori biba mu buryo bwo gusabana, aho Abanyarwanda n’inshuti zabo bahura bakungurana ibitekerezo.
Iki gikorwa gifite umwihariko w’uko kigiye guhurirana n’ibihe byo kwizihiza imyaka 31 ishize u Rwanda rwibohoye no kwizihiza Ubwigenge Leta Zunze Ubumwe za Amerika yabonye ku wa 4 Nyakanga 1776.



