SUBSCRIBE
AHUPA VISUAL RADIO - Live
  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Reading: Urugo rwa Bradd Pitt rwatewe n’abajura  bararusahura
Share
AHUPA VISUAL RADIO - LiveAHUPA VISUAL RADIO - Live
Font ResizerAa
Search
Have an existing account? Sign In
Follow US
© Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
AHUPA VISUAL RADIO - Live > Blog > Imyidagaduro > Urugo rwa Bradd Pitt rwatewe n’abajura  bararusahura
Imyidagaduro

Urugo rwa Bradd Pitt rwatewe n’abajura  bararusahura

Gossip Kigali
Gossip Kigali
Published: June 27, 2025
Share
SHARE

Urugo rw’umukinnyi wa filime, Brad Pitt ruherereye mu gace ka Los Feliz muri Los Angeles rwibasiwe n’abajura bataramenyekana, nk’uko byatangajwe n’Urwego rushinzwe Umutekano muri uwo mujyi (LAPD).

Ubu bujura bwabaye mu ijoro ryo ku wa Gatatu, tariki 25 Kamena 2025, ahagana saa 4:30 z’ijoro . Polisi yatangaje ko “abakekwa binjiye mu rugo banyuze mu idirishya ry’imbere, basaka inzu, batwara ibintu bitandukanye maze barahunga.” Abakekwa batatu ntibarafatwa ndetse amazina yabo ntaramenyekana.

Brad Pitt w’imyaka 61 ntiyari ari mu rugo ubwo ubu bujura bwabaga, ndetse n’uhagarariye inyungu ze ntacyo aratangaza ku bijyanye n’iki kibazo. Iki kibazo kije gikurikiye urukurikirane rw’ubujura bwibasiye amazu y’ibyamamare muri Los Angeles muri uyu mwaka wa 2025.

Ku wa 14 Gashyantare, ku munsi w’abakundana, urugo rwa Nicole Kidman na Keith Urban rwagabweho igitero n’abajura bivugwa ko bamennye urugi cyangwa idirishya, bagasahura inzu mbere yo guhunga, nk’uko byatangajwe na NBC News, ABC News na TMZ.

Urugo rw’icyamamare Tom Hanks n’umugore we Rita Wilson narwo rwigeze kwibwa ku wa 5 Kanama 2024, nk’uko byemejwe na ABC 7.

Ubu bujura bwabaye mu gihe Brad Pitt yari mu rugendo rwo kwamamaza filime nshya “F1: The Movie” ku rwego mpuzamahanga.

Ku wa Mbere, tariki 23 Kamena 2025, yagaragaye mu muhango wo gutangiza iyo filime i Londres muri Leicester Square, aho yayamamazaga ku mugabane w’u Burayi.

Umuyobozi wayo, Joseph Kosinski, aherutse kubwira People Magazine ko we na Lewis Hamilton, umukinnyi wa Formula 1, “batunguwe cyane n’ubuhanga bwa Brad Pitt mu gutwara imodoka” ubwo bari mu ifatwa ry’amashusho y’iyo filime.

Muri iyo filime, Pitt akina yitwa Sonny Hayes, umukinnyi wa Formula One wasubiye mu irushanwa nyuma yo kuva muri siporo kubera impanuka ikomeye yamusigiye ihungabana. Filime inagaragaramo ibyamamare nka Damson Idris, Kerry Condon na Javier Bardem, ikaba iratangira kwerekanwa kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 27 Kamena 2025.

Bebe Cool ntiyemeranywa na Eddy Kenzo ukomeje kuvuga ko abahanzi ba Uganda basuzuguwe
Bebe Cool yongeye kuvuga kw’ifungwa rya Terms na Omah Lay ubwo bari Uganda
King James arashinjwa na Pastor Blaise kumwambura ibihumbi 30.000 $
Umuhanzi Kevin Montana arashinja Ish Kevin Ubuhemu
Ibitaramo bya Juno Kizigenza na Ariel Wayz iburayi byegejwe imbere
Share This Article
Facebook Email Print
Leave a Comment Leave a Comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

New Releases

- Advertisement -
Ad image

Trending Stories

Australian Slots Online

May 28, 2024

Tips For Playing Slot Machines

May 28, 2024

Casino Solitaire Game

February 25, 2025

Jumba Bet Casino

May 28, 2024
Imyidagaduro

Kim Kardashian ntiyorohewe no kurera abana yabyaranye na Kanye West batari kumwe

May 22, 2023

Best Casino Games Real Money

May 28, 2024

Dukurikire

AHUPA VISUAL RADIO - Live

© AHUPA RADIO. All Rights Reserved.

Ibyiciro

  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Welcome Back!

Sign in to your account

Username or Email Address
Password

Lost your password?