SUBSCRIBE
AHUPA VISUAL RADIO - Live
  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Reading: Abanyarwenya Babu Joe,Rusine na Prince bashinze itsinda rya muzika bise Aba-sinzi Gang
Share
AHUPA VISUAL RADIO - LiveAHUPA VISUAL RADIO - Live
Font ResizerAa
Search
Have an existing account? Sign In
Follow US
© Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
AHUPA VISUAL RADIO - Live > Blog > Imyidagaduro > Abanyarwenya Babu Joe,Rusine na Prince bashinze itsinda rya muzika bise Aba-sinzi Gang
Imyidagaduro

Abanyarwenya Babu Joe,Rusine na Prince bashinze itsinda rya muzika bise Aba-sinzi Gang

Nsanzabera Jean Paul
Nsanzabera Jean Paul
Published: June 17, 2025
Share
SHARE

Abanyarwenya bakunzwe mu Rwanda barimo Rusine Patrick, Babu Joe na Prince Nshizirungu, batangije itsinda ry’abahanzi bise ‘Aba-Sinzi Gang’, rikaba ribaye intambwe nshya mu rugendo rwabo rw’ubuhanzi nyuma y’imyaka bamaze batanga umusanzu ukomeye mu ruganda rw’urwenya.

Iri tsinda ryatangiye kwigaragaza mu ruhando rw’abahanzi binyuze mu ndirimbo yabo ya mbere bise ‘Zaryoshye’, igaruka ku musinzi wizihiwe nyuma yo kunywa ibisembuye. Ni indirimbo yuzuyemo urwenya rusanzwe rubaranga ariko inatambutsa ubutumwa bw’imyidagaduro mu buryo bushya.

Iyi ndirimbo yakozwe na Producer NWB, inonosorwa na Producer Muriro muri GoodDaddy Studios. Mu nkikirizo yayo harimo amagambo asetsa arimo agira ati: “Ayiwe, data we, ndumva umugongo uri kundya. Ayiwe, data we, ndumva n’umutwe uri kundya. Twanyweye rikeri, dushyiramo byeri, twari kumwe n’aba bebi bafite ama-nyashi… (Sorry, mfite umugore.)”

Mu kiganiro na InyaRwanda, Prince Nshizirungu yavuze ko nubwo binjiye mu muziki bagamije gushimisha abantu, batabikora gusa nk’uburyo bwo kwinezeza, ahubwo babibona nk’amahirwe yo gutanga umusanzu mushya ndetse no kugera ku zindi ntera.

Yavuze ati “Sinavuga ko ari ukwishimisha gusa, kuko ejo hashobora kubonekamo ibiraka, umuntu ntabyange. Indirimbo turimo turakora ni izishimisha Abanyarwanda, ariko n’igihe hazamo kwishyurwa ni akarusho. Hari ibintu byinshi dutangira tuziko ari ukwirangira ariko nyuma bikabyara amafaranga.”

Yavuze ko igitekerezo cyo gukora iyi ndirimbo cyavutse ubwo bari bicaye hamwe n’inshuti, bagasanga ‘beat’ ya Babu Joe ibaryoheye, bahita batangira kuririmba.

Ati “Turi aho mu rugo, Babu Joe acuranga ‘beat’, turayisangamo dutangira kuyiririmbaho. Nyuma tuyijyana kwa Zizou ngo adufashe kuyinoza, hanyuma irakorwa irarangira.”

Nubwo azwi cyane mu gutera urwenya, Babu Joe amaze igihe kinini afite ubushake n’ubushobozi mu bya muzika. Yagize uruhare mu gutunganya indirimbo zitandukanye z’abandi bahanzi, zirimo n’iza Kivumbi King, umuraperi umaze kwigarurira imitima y’urubyiruko.

Uyu mushinga mushya wahurije hamwe aba banyarwenya mu rwego rwo gutanga umusanzu mushya mu ruganda rw’imyidagaduro. N’ubwo bari bazwi mu bitaramo birimo Gen-Z Comedy na Comedy Knights, ubu binjiye mu muziki nk’abifuza guhanga udushya no kurushaho kwegera abafana babo mu buryo butandukanye.

Prince yemeje ko iyi ndirimbo ari intangiriro y’urugendo rurerure mu muziki, aho bazajya bakorana mu buryo buhoraho, bitewe n’ingingo runaka bashaka gutambutsa mu ndirimbo zabo.

Ati “Turi gukora ku zindi ndirimbo. Uko tuzajya dufata ingingo zitandukanye ziganisha ku buzima, urwenya, ubusinzi cyangwa izindi ngingo zo muri sosiyete, tuzajya duhuriza hamwe imbaraga nk’uko twabikoze kuri ‘Zaryoshye’.”

Itsinda Aba-Sinzi Gang rirateganya gukomeza gukorana n’abandi bahanzi ndetse na ba producer batandukanye, hagamijwe guteza imbere uru rwego rw’imyidagaduro barimo kubakwamo indi nkingi.

 

 

Bruce Melodie yishimiye uko yanditswe mu itangazamakuru mpuzamahanga muri 2023
Wema Sepetu yahishuye agahinda aterwa no kutazabyara mu buzima bwe bwose
Massamba Intore yatumiwe mu gitaramo muri Denmark
Itorero Inyamibwa bijeje abanyarwanda igitaramo cy’amateka cy’Inkuru ya 30
Abahanzi Bushali, Ariel Wayz, Ruti Joel, Chriss Eazy bazataramira abazitabira ibirori bya Kigali Protocal
Share This Article
Facebook Email Print
Leave a Comment Leave a Comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

New Releases

- Advertisement -
Ad image

Trending Stories

Eesti Casino Bonus Codes 2024

May 28, 2024

Playing Poker Online In Australia

February 25, 2025
Imyidagaduro

Spice Diana yahishuye ko adafite gahunda yo kubyara vuba

March 27, 2025

Top Online Pokies And Casinos Australian 2024

May 28, 2024

Mouans Sartoux Casino Review And Free Chips Bonus

May 28, 2024

Super Winner Real Cash

May 28, 2024

Dukurikire

AHUPA VISUAL RADIO - Live

© AHUPA RADIO. All Rights Reserved.

Ibyiciro

  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Welcome Back!

Sign in to your account

Username or Email Address
Password

Lost your password?