SUBSCRIBE
AHUPA VISUAL RADIO - Live
  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Reading: Umuherwe Elon Musk yavuye mu kazi yari yarahawe na Perezida Trump
Share
AHUPA VISUAL RADIO - LiveAHUPA VISUAL RADIO - Live
Aa
Search
Have an existing account? Sign In
Follow US
© Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
AHUPA VISUAL RADIO - Live > Blog > Andi makuru > Umuherwe Elon Musk yavuye mu kazi yari yarahawe na Perezida Trump
Andi makuru

Umuherwe Elon Musk yavuye mu kazi yari yarahawe na Perezida Trump

Nsanzabera Jean Paul
Last updated: 2025/05/29 at 2:23 PM
Nsanzabera Jean Paul
Share
2 Min Read
SHARE

 Umunyemari Elon Musk, wari usanzwe ari Umuyobozi w’Ikigo gishinzwe kugabanya amafaranga Leta ya Amerika ikoresha mu buryo budakwiye (DOGE), yatangaje ko yasezeye kuri izo nshingano.

Ni icyemezo Elon Musk yatangaje ku wa 28 Gicurasi 2025, bikaba bije nyuma y’ibimaze iminsi bivugwa ko uyu muherwe na Perezida wa Amerika, Donald Trump, bamaze igihe batumvikana ku ngingo zitandukanye.

Trump yashinze ikigo cya DOGE mu rwego rwo gushaka ahasesagurwa amafaranga mu buryo butemewe ndetse no kugira ngo yifashishwe mu bikorwa bibyarira inyungu Abanyamerika.

Iki kigo kigaragaza ko kuva cyatangira imirimo kimaze gufasha Leta kuzigama miliyoni 140 z’Amadolari binyuze mu kugabanya amafaranga yari gukoreshwa, gusesa amasezerano no kugabanya abakozi bagera ku bihumbi 200 ndetse no guhagarika inkunga yoherezwaga mu bihugu byo mu mahanga.

Musk abinyujije kuri X yanditse ko igihe yari kumara ku buyobozi bw’iki kigo cyageze ndetse anashimira Trump wamuhaye amahirwe yo kukiyobora.

Yagize ati “Igihe cyanjye kirageze nk’umukozi w’ikigo kidasanzwe cya Leta, ndashimira Perezida Trump wampaye amahirwe yo kugabanya amafaranga igihugu cyakoreshaga mu buryo budakwiye.”

Igihe cyo guhagarika akazi muri DOGE cyari kigeze kuri Musk kuko byari biteganyijwe ko azayobora iki kigo kugeza mu mpera za Gicurasi uyu mwaka.

Elon Musk afashe iki cyemezo nyuma y’uko yari aherutse gutangaza ko atigeze yishimira umushinga w’itegeko wa Trump ujyanye n’imisoro ndetse n’imikoreshereje y’amafaranga, aho yavuze ko ibyo bihabanye n’intego za DOGE.

Ku wa 24 Gicurasi 2025 nabwo yari yatangaje ko yasezeye akazi yari afite muri Guverinoma ya Amerika, agaragaza ko agiye gusubira gukora muri sosiyete ze zirimo Tesla n’izindi.

 

You Might Also Like

AFC/M23 yahishuye ko yagiranye ibiganiro na Joseph Kabila

Abasirikare 2 ba RDF baguye mu butumwa bw’amahoro bunamiwe muri Loni

Mexico : Itsinda rya abasore 5 rya Grupo Fugitivo bishwe abacuruzi b’ibiyobyabwenge

DRC :Inteko ishinga amategeko ishinga amategeko yakuyeho ubudahangarwa kuri Minisitiri Constant Mutamba

Agakiriro ka gakinjiro kafashwe n’inkongi y’umuriro hatikiriramo byinshi

Nsanzabera Jean Paul May 29, 2025 May 29, 2025
Share This Article
Facebook Twitter Email Print
Leave a comment Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

New Releases

- Advertisement -
Ad image

Trending Stories

Imyidagaduro

Miss Jolly yatangaje nko yifuza kubyara umwana umeze nka Blue Ivy wa Beyonce

June 5, 2023
Imikino

Dr Patrice Motsepe yatoreye kuyobora CAF manda ya kabiri

March 12, 2025
Imikino

Kimenyi na Muyango basezeranye imbere y’amategeko (Amafoto)

January 4, 2024
Imyidagaduro

Umugore wa Ludacris Eudoxie Mbouguiengue yiyemeje kuzagarukana n’umugabo we mu Rwanda

June 4, 2024
Imyidagaduro

Cyusa Ibrahin n’Iganzo Ngari bunamiye Abatutsi bashyinguye mu rwibutso rwa Kigali

April 29, 2024
Imyidagaduro

Sherrie Silver yashenguwe n’ihohoterwa rikorerwa umwana afasha yiyemeza kumuvuza

May 21, 2025

Dukurikire

AHUPA VISUAL RADIO - Live

© AHUPA RADIO. All Rights Reserved.

Ibyiciro

  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?