SUBSCRIBE
AHUPA VISUAL RADIO - Live
  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Reading: Perezida Ruto yasabye imbabazi Tanzaniya nyuma y’umwuka mubi hagati y’ibihugu byombi
Share
AHUPA VISUAL RADIO - LiveAHUPA VISUAL RADIO - Live
Aa
Search
Have an existing account? Sign In
Follow US
© Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
AHUPA VISUAL RADIO - Live > Blog > Andi makuru > Perezida Ruto yasabye imbabazi Tanzaniya nyuma y’umwuka mubi hagati y’ibihugu byombi
Andi makuru

Perezida Ruto yasabye imbabazi Tanzaniya nyuma y’umwuka mubi hagati y’ibihugu byombi

Wakibi Geoffrey
Last updated: 2025/05/29 at 10:39 AM
Wakibi Geoffrey
Share
2 Min Read
SHARE

Perezida William Ruto wa Kenya yasabye imbabazi Tanzania, nyuma y’iminsi hatutumba umwuka mubi hagati ya kiriya gihugu n’icye.

 Ruto yasabiye imbabazi mu masengesho yo gusabira igihugu cye azwi nka National Prayer Breakfast. Ni imbabazi yanasabye Uganda.

 Yagize ati: “Ku baturanyi bacu ba Tanzania, niba twarabakoshereje mu buryo ubwo ari bwo bwose, turasaba imbabazi. Kuri bagenzi bacu ba Uganda, niba hari ikintu Abanyakenya bakoze kidakwiriye, turashaka gusaba imbabazi”.

 Ruto yavuze ibi mu gihe hari umwuka mubi kuva Tanzania yakwirukana nabi impirimbanyi zo muri Kenya na Uganda zari zagiye muri icyo gihugu gukurikirana urubanza rwa Tundu Lissu utavugarumwe n’ubutegetsi bwa Perezida Samia Suluhu.

 Mu birukanwe muri Tanzania harimo Martha Karua umunyamategeko ukomeye kandi wahoze ari minisitiri w’ubutabera wa Kenya na bagenzi be bari bamuherekeje.

 Abirukanwe banarimo impirimbanyi yo muri Kenya, Boniface Mwangi na mugenzi we wo muri Uganda Agather Atuhaire bafunzwe iminsi muri Tanzania mbere y’uko bajugunywa hafi y’imipaka y’ibihugu byabo na Tanzania.

 Ibi byateye guterana amagambo gukomeye hagati y’ibi bihugu ku bakoresha imbuga nkoranyambaga.

 Abadepite bo mu bihugu bya Kenya na Tanzania na bo bagarutse kuri izi mpaka n’ibyabaye berekana ibibazo byateye mu mibanire y’ibi bihugu.

Perezida William Ruto yanasabye imbabazi urubyiruko rwa Kenya rukomeje kugaragaza ko rutabona ibintu kimwe na leta, kuva mu mwaka ushize ubwo muri iki gihugu habaga imyigaragambyo ikomeye yamaganaga uko leta yashakaga kuzamura imisoro.

 Ruto yagize ati: “Ku bana bacu, niba twarabakoshereje, turasaba imbabazi. Turashaka kubaka umubano uzakomeza igihugu cyacu”.

Uyu mukuru w’igihugu yasabye Abanyakenya gushyigikira imihate iriho yo gusubiranya imibanire myiza, ashimangira ko ubutegetsi bwe bugamije kunga Kenya no kuyiteza imbere.

 

 

You Might Also Like

AFC/M23 yahishuye ko yagiranye ibiganiro na Joseph Kabila

Abasirikare 2 ba RDF baguye mu butumwa bw’amahoro bunamiwe muri Loni

Mexico : Itsinda rya abasore 5 rya Grupo Fugitivo bishwe abacuruzi b’ibiyobyabwenge

DRC :Inteko ishinga amategeko ishinga amategeko yakuyeho ubudahangarwa kuri Minisitiri Constant Mutamba

Agakiriro ka gakinjiro kafashwe n’inkongi y’umuriro hatikiriramo byinshi

Wakibi Geoffrey May 29, 2025 May 29, 2025
Share This Article
Facebook Twitter Email Print
Leave a comment Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

New Releases

- Advertisement -
Ad image

Trending Stories

Imyidagaduro

Mulix yifashishije General Benda na Shakira Kay mu ndirimbo ye Zimbela (Video)

June 21, 2024
Imikino

Ni iki cyo kwitega muri Tour du Rwanda uyu mwaka?

January 30, 2024
Imyidagaduro

Imbuto Foundation yahembye abahize abandi mu irushanwa rya ArtRwanda-Ubuhanzi

December 7, 2024
Imyidagaduro

50 Cent yihaye yo kumara umwaka adatera akabariro

January 11, 2024
Imyidagaduro

Mutesi Jolly arifuza kuzayobora ibirori bya Grammy Awards mu Rwanda

February 9, 2024
Imyidagaduro

Isango na Muzika Awards yateguye ibitaramo bizazenguruka bimwe mi bice by’igihugu 

November 23, 2023

Dukurikire

AHUPA VISUAL RADIO - Live

© AHUPA RADIO. All Rights Reserved.

Ibyiciro

  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?