SUBSCRIBE
AHUPA VISUAL RADIO - Live
  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Reading: Mufti w’u Rwanda yahaye umukoro abanyarwanda bagiye mu mutambagiro i Maka
Share
AHUPA VISUAL RADIO - LiveAHUPA VISUAL RADIO - Live
Aa
Search
Have an existing account? Sign In
Follow US
© Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
AHUPA VISUAL RADIO - Live > Blog > Andi makuru > Iyobokamana > Mufti w’u Rwanda yahaye umukoro abanyarwanda bagiye mu mutambagiro i Maka
Iyobokamana

Mufti w’u Rwanda yahaye umukoro abanyarwanda bagiye mu mutambagiro i Maka

Nsanzabera Jean Paul
Last updated: 2025/05/28 at 9:24 AM
Nsanzabera Jean Paul
Share
2 Min Read
SHARE

Mufti w’u Rwanda Sheikh Musa Sindayigaya, yasabye Abayisilamu bagiye i Maka muri Arabie Saudite mu mutambagiro mutagatifu, gusengera u Rwanda.

Yababwiye ko bakwiye gusengera Igihugu ndetse bakarangwa n’indangagaciro za Kinyrwanda.

Yabigarutseho ku wa Kabiri tariki ya 27 Gicurasi 2025, ubwo yaganirizaga Abayisilamu 70 barimo abagabo n’abagore bahagurutse i Kigali berekeza i Maka.

Sheikh Sindayigaya yabibukije ko nubwo bagiye gusenga ariko banagiye batwaye ibendera ry’u Rwanda.

Yabasabye ko mu isengesho ryabo bakwiye kwibuka gusabira Igihugu cyahaye abantu bose ubwisanzure bityo n’abanyamadini n’amatorero bakabona ubwo bwisanzure binyuze mu miyoborere myiza.

Yagize ati: “Muzibuke gusabira Igihugu cyacu Imana ikomeze igihe gutera imbere no kugira umutekano hanyuma abacyifuriza imigambi itari myiza aho bari hose muzabereke Imana muyisabe ko imigambi yabo iyiburizamo. Muzasabire n’Abayisilamu basigaye na bo bazabashe kujya i Maka kandi muzitware nk’abagiye mu rugendo rutagatifu.”

Urugendo rwabo barufashijwemo na Sosiyete Nyarwanda y’Ubwikorezi bwo mu kirere, RwandAir, aho ubuyobozi bwayo  bwijeje ko buzakomeza gutanga ubufasha kugira ngo Abanyarwanda babashe kugera hirya no hino ku Isi.

Aberekeje i Maka bashimye ubuyobozi  bw’Igihugu bwakoranye bya hafi n’idini ryabo bakaba babonye uko bagenda bisanzuye.

Buri mwaka ibihumbi by’Abayisilamu baturutse hirya no hino ku Isi bakora urugendo rutagatifu rw’iminsi itanu rwitwa ‘Hajj’, berekeza i Maka  muri Arabia Saudite, ahafatwa nk’Umujyi Mutagatifu kuri bo.

Hajj ikorerwa  ku musigiti mutagatifu wa ‘Masjid al-Haram’, rukaba ari urugendo rukorwa mu kwezi kwa nyuma ku ngengabihe y’idini ya Isilamu, rufatwa nk’amahirwe yo kuzuza inkingi eshanu z’ukwemera kw’Idini ya Isilamu.

You Might Also Like

Feast and Praise Brunch igiye kuba bwa mbere muri Kigali

Papa Leon XIV yakiriye Perezida Zelensky i Vatikani

Korali Ganza Kristo yo muri ADEPR Gasave yateguye igiterane cy’amashimwe kizamara iminsi 2

Aba-Cardinal binjiye mu munsi wa kabiri w’itora rya Papa

Cardinal Antoine Kambanda yerekeje i Vatican

Nsanzabera Jean Paul May 28, 2025 May 28, 2025
Share This Article
Facebook Twitter Email Print
Leave a comment Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

New Releases

- Advertisement -
Ad image

Trending Stories

Andi makuru

Mu bupfura bwinshi Ubwongereza bwatumijeho Ambasaderi w’ u Rwanda i Londres

February 20, 2025
Andi makuru

Minaffet yatumije Ambasaderi w’Ubwongereza mu Rwanda, Alison Thorpe

February 28, 2025
Andi makuru

Urubyiruko rukoresha Tik Tok rwiyemeje kurwanya abafobya Jenoside yakorewe Abatutsi binyuze ku mbuga nkoranyambaga

April 12, 2023
Andi makuru

Ku nshuro ya kabiri mu Rwanda hagiye gushimirwa abagira uruhare mu guteza imbere abamugaye

October 23, 2024
Imyidagaduro

Rusine Patrick yambitse Impeta Umukunzi We Iryn

August 12, 2024
Imyidagaduro

New Mix Uyobora Visual Light yambitse impeta umukunzi we Anabella

March 3, 2023

Dukurikire

AHUPA VISUAL RADIO - Live

© AHUPA RADIO. All Rights Reserved.

Ibyiciro

  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?