Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame ategerejwe mu ruzinduko rw’akazi muri Kazakhstan kuva ku itariki ya 28 kugeza kuya 29 Gicurasi, aho u Rwanda na Kazakhstan bifuza gushimangira umubano w’ibihugu byombi.
Byatangajwe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Olivier Nduhungirehe, waraye ageze mu Murwa Mukuru wa Kazakhstan, Astana, ku wa Mbere tariki 26 Gicurasi.
Biteganyijwe ko Perezida Kagame agirana ibiganiro na Perezida wa Kazakhstan, Kassym-Jomart Tokayev, kandi amasezerano menshi azashyirwaho umukono n’intumwa z’ibihugu byombi.
Perezida Kagame ni we wabaye Perezida wa mbere w’u Rwanda wasuye Kazakhstan mu 2015. Icyo gihe yahuye n’uwari Perezida Nursultan Nazarbayev.
Ibi byabaye mbere y’uko habaho gushimangira umubano utajegajega w’ibihugu byombi, watangiye mu 2016 ubwo u Rwanda rwashyiraga ambasaderi wa mbere muri Kazakhstan.
Ku wa Mbere, Minisitiri Nduhungirehe yagiranye ibiganiro na Minisitiri w’Intebe Wungirije wa Kazakhstan, Murat Nurtleu, bigamije ubufatanye hagati y’u Rwanda n’icyo gihugu cyo ku mugabane wa Aziya mu gice cyo hagati.
Amb Nduhungirehe yabitangaje ku rubuga rwa X ati: “Urakoze cyane, Minisitiri w’Intebe Wungirije Murat Nurtleu, ku bwo kudusanganira neza muri uyu murwa mukuru mwiza, Astana, no ku biganiro byiza twagiranye uyu munsi mbere y’uruzinduko rwa Perezida Paul Kagame muri Kazakhstan,”.
Itangazo ryasohowe na Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Kazakhstan ryavuze ko Nduhungirehe na Nurtleu baganiriye ku bibazo byinshi birimo umubano wa politiki, ubukungu, umuco n’imibanire y’abantu, cyane cyane bashyira imbaraga ku bufatanye mu nzego z’ingenzi nk’ubucuruzi, ubwikorezi, inganda z’ubwirinzi n’ikoranabuhanga.
Bashyize imbere iterambere ry’inzira z’ubwikorezi n’itumanaho hagati y’ibihugu byombi n’uturere biherereyemo, cyane cyane mu gihe umuyoboro mpuzamahanga unyura ku Nyanja ya Caspienne (Trans-Caspian International Transport Route) urushaho kugira uruhare rukomeye mu buhahirane ku Isi.
Nurtleu yagize ati: “Dufata u Rwanda nk’Igihugu cy’inshuti kandi gifite akamaro ku mugabane wa Afurika.”
Yunzemo ati: “Ndahamya ko ubufatanye bwacu buzatuma uru ruzinduko rwa Perezida Kagame rugenda neza, bityo rube intangiriro y’igisekuru gishya mu mubano wa Kazakhstan n’u Rwanda.”
Yanatanze igitekerezo cyo gutegura ingendo z’ubucuruzi zihuza impande zombi, hagamijwe gushishikariza ubufatanye hagati y’abikorera no guteza imbere umubano w’ibigo by’ubucuruzi byo mu Rwanda na Kazakhstan.