Umuhanzikazi Jennifer Lopez, yajyanywe mu nkiko n’ikigo cy’abafotora kizwi nka Blackgrid, kimushinja kuba yarashyize ku mbuga nkoranyambaga amafoto ye bwite, atabifitiye uburenganzira.
Nk’uko BBC yabitangaje, ayo mafoto yafashwe muri Mutarama 2024 ubwo Jennifer Lopez yari yitabiriye ibirori byabereye muri Château Marmont, imwe muri hoteli zizwi cyane i Hollywood, ku munsi wabanjirije itangwa ry’ibihembo bya Golden Globes.
Uyu muhanzikazi wari wambaye imyenda myiza y’umweru ubwo yanyuraga ku itapi itukura, yahise afatwa amafoto n’umwe mu bafotozi babigize umwuga wa sosiyete ya Blackgrid.
Aya mafoto Jennifer Lopez yayashyize ku rubuga rwe rwa Instagram ye ndetse kugeza n’ubu aracyahagaragara.
Nubwo ari we uri ku mafoto, abamureze bavuga ko Lopez atari yemerewe kuyasangiza rubanda, kuko atigeze yishyura cyangwa ngo asabe uruhushya rw’uburenganzira bwo kuyakoresha.
Blackgrid yasabye urukiko rwo muri Leta ya California ko Jennifer Lopez yatanga indishyi ingana na 150.000$ kuri buri foto yashyize ku mbuga nkoranyambaga.
Iyi si inshuro ya mbere ibyamamare biregwa n’abafotora bashaka indishyi. Mu byamamare byigeze kujyanwa mu nkiko ku mpamvu nk’izi harimo umuhanzikazi Dua Lipa, abanyamideli nka Gigi Hadid na Khloé Kardashian.