SUBSCRIBE
AHUPA VISUAL RADIO - Live
  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Reading: Jose Chameleon yageze I Kigali aherekejwe na Teta Sandra yanga kuganira n’itangazamakuru
Share
AHUPA VISUAL RADIO - LiveAHUPA VISUAL RADIO - Live
Font ResizerAa
Search
Have an existing account? Sign In
Follow US
© Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
AHUPA VISUAL RADIO - Live > Blog > Imyidagaduro > Jose Chameleon yageze I Kigali aherekejwe na Teta Sandra yanga kuganira n’itangazamakuru
Imyidagaduro

Jose Chameleon yageze I Kigali aherekejwe na Teta Sandra yanga kuganira n’itangazamakuru

Nsanzabera Jean Paul
Nsanzabera Jean Paul
Published: May 23, 2025
Share
SHARE

Mu gitondo cyo kuri uyu wa 23 Gicurasi 2025, Jose Chameleone yageze i Kigali, aho yitabiriye igitaramo ategerejwemo muri Kigali Universe ku wa 25 Gicurasi 2025.

Ni igitaramo cyari  kuba  mu mpera z’umwaka ushize ariko kirasubikwa kubera ko  uyu muhanzi yari  arembye kubera uburwayi bwatumye ajya kwivuriza muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Nyuma yo kuva kwivuza, abari bateguye  icyo  gitaramo  nibwo batangaje ko  bagisubukuye akaba ari na cyo yaje kwitabira ari kumwe na bamwe mu bamufasha mu muziki ndetse na Teta Sandra umugore wa murumana wa Jose Chameleone.

Ubwo yageraga ku kibuga cy’indege cya Kigali i Kanombe, Jose Chameleone yaje yipfutse mu maso ndetse adashaka kuvugisha itangazamakuru bigaragara ko atari yishimye cyane ko hari abagerageje kumwegera ngo bamuvugishe ariko akababwira nabi.

Bimwe mu byatumye ataza yishimye nk’umuntu wari usuye ahantu yabaye ndetse akahagirira ibihe byiza, ni uburyo uru rugendo rwamugoye kuva mu rugo kugera i Kigali.

Jose Chameleone yari afite itike y’indege ya saa tanu zo muri Uganda ubwo ni saa ine zo mu Rwanda, agera ku kibuga mu masaha ya kare ariko indege bahita bayihindura ku munota wa nyuma n’amasaha arahinduka.

Iyi ndege bayihinduye saa munani zo muri Uganda byitezwe ko aba asohotse mu kibuga cy’indege cya Kigali i Kanombe byibuze saa kumi za mu gitondo ariko asanga iyo ndege irabanza inyure muri Kenya.

Nyuma yo guca muri Kenya, yageze i Kigali saa kumi n’ebyiri n’iminota 10 hanyuma asohoka saa kumi n’ebyiri n’iminota 40 ari kumwe n’abandi bamuherekeje batatu. Ari nabwo yangaga kuvugisha itangazamakuru.

Ikindi kiri mu byababaje Jose Chameleone, ni uko yari kumwe na murumuna we Weasel bari bazanye mu Rwanda ariko aza kubura indege ntiyaboneka mu baje – kuri ubu abatumiye Jose Chameleone bakaba batangiye gushaka uko bamubonera indi tike.

Teta nawe yahageze ababaye cyane ndetse n’abana be ku buryo nawe nta tangazamakuru yavugishije akigera i Kanombe.

Jose Chameleone arataramira muri Kigali Universe ku Cyumweru tariki 25 Gicurasi 2025, nyuma y’uko yaherukaga gutaramira mu Rwanda mu mwaka wa 2018 n’ubwo mu mwaka wa 2022 yateguje igitaramo mu Rwanda ariko bikarangira kitabaye.

Miss Uwera Ricky Tricia wabaye Miss Popularity w’u Burundi 2023 akomeje intego ze.
Zeo Trap,Nel Ngabo,Chris Eazzy ,Papa cyangwe binjije abanyarubavu mu bunani mu byishimo byinshi
Umunyamakuru Paul Rutikanga yasezeranye mu mategeko n’umukunzi we
The Ben utegerejwe na Benshi I Bujumbura yahagurukanye I Kigali n’Umugore we Pamella (Amafoto)
Jose Chameleon yatumiwe mu gitaramo muri Kigali Universe umwaka utaha
Share This Article
Facebook Email Print
Leave a Comment Leave a Comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

New Releases

- Advertisement -
Ad image

Trending Stories

What Are The Best Secure Online Casinos In Ireland That Accept Euro Currency

November 14, 2017

Best Electronic Casinos Ireland No Deposit Promo

May 28, 2024

Avocasino Casino No Deposit Bonus Codes For Free Spins 2024

May 28, 2024

Pokies Sites Online Fast Spin

September 5, 2023

Ilucki Casino App

May 28, 2024

Max Win On Gates Of Olympus

May 28, 2024

Dukurikire

AHUPA VISUAL RADIO - Live

© AHUPA RADIO. All Rights Reserved.

Ibyiciro

  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Welcome Back!

Sign in to your account

Username or Email Address
Password

Lost your password?