SUBSCRIBE
AHUPA VISUAL RADIO - Live
  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Reading: Lt Gén Masuzu yasabye ingabo za FARDC guhagukura zishikamye zikirukana M23
Share
AHUPA VISUAL RADIO - LiveAHUPA VISUAL RADIO - Live
Aa
Search
Have an existing account? Sign In
Follow US
© Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
AHUPA VISUAL RADIO - Live > Blog > Andi makuru > Lt Gén Masuzu yasabye ingabo za FARDC guhagukura zishikamye zikirukana M23
Andi makuru

Lt Gén Masuzu yasabye ingabo za FARDC guhagukura zishikamye zikirukana M23

Wakibi Geoffrey
Last updated: 2025/05/22 at 12:45 PM
Wakibi Geoffrey
Share
2 Min Read
SHARE

Umuyobozi w’akarere ka gatatu ka gisirikare mu ngabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Lt. Gén. Masunzu Pacifique, yibukije abasirikare ba kiriya gihugu ko ari bo ubwabo bagomba kwirukana burundu M23.

Masunzu yatanze ubwo busabe hagati y’itariki ya 14 n’iya 19 Gicurasi, ubwo yasuraga imitwe y’ingabo za Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo iri mu bice bitandukanye bya Teritwari ya Walikale, mu rwego rwo kuzitera akanyabugabo.

Mu mpanuro yabahaye yabamenyesheje ko umutwe wa M23 ukugenzura igice kinini cy’Uburasirazuba bwa RDC, abibutsa ko nta munyamahanga uzirukana burundu ziriya nyeshyamba bidakozwe na bo ubwabo.

Ati: “Dufite igihugu kimwe cyonyine ari na cyo butaka bwacu. Nta munyamahanga uzaturwanirira, tugomba kwirwanira ubwacu tukirukana M23 ku butaka bwacu.”

Masunzu kandi yasabye abasirikare ba FARDC kubera inkoramutima inzego za Leta ya RDC, by’umwihariko Perezida Félix Antoine Tshisekedi Tshilombo usanzwe ari Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo.

Masunzu yasuye ingabo za FARDC ziri muri Walikale, mu gihe ku rundi ruhande amakuru avuga ko M23 imaze igihe yongera ingabo mu birindiro byayo biri hafi y’iriya Teritwari; ibica amarenga y’uko imirwano hagati y’impande zombi ishobora kongera kubura.

Mu ntangiriro za Werurwe uyu mwaka M23 yari yafashe Umujyi wa Walikale, gusa iza kuwuvamo ku bushake mu rwego rwo guha amahirwe ibiganiro byarimo biyihuza na Leta ya Kinshasa.

Muri ibi biganiro impande zombi zimaze igihe zihuriramo i Doha muri Qatar zumvikanye kuba zitanze agahenge; ibyatumye imirwano isa n’igabanya umurego.

 

You Might Also Like

Perezida Kagame yakiriye impapuro zemera abahagarariye ibihugu byabo 11 mu Rwanda

Umuyobozi wa Pan African Movement mu Rwanda yiyemeje gukangurira abanyafurika kwibohora burundu

Minisitiri Nduhungirehe yitabiriye inama yiga ku bufatanye bwa EU-AU I Buruseli

Augustin Patata Ponyo wabaye Minisitiri wa RDC yakatiwe imyaka 10 y’imirimo y’agahato

Perezida Samia Suluhu yabitswe n’imbuga nkoranyambaga za X ya Polisi ya Tanzaniya

Wakibi Geoffrey May 22, 2025 May 22, 2025
Share This Article
Facebook Twitter Email Print
Leave a comment Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

New Releases

- Advertisement -
Ad image

Trending Stories

Imikino

Brittney Elena umaze iminsi mu Rwanda yashimangiye ko yifuza kuhatura

May 31, 2023
Andi makuru

RIB yerekanye itsinda ry’abasore bibaga imodoka mu mujyi wa Kigali

September 17, 2024
Imyidagaduro

Umunyamideli Jackie Rogers yitabye Imana

January 25, 2023
Andi makuru

Ishyaka CCM ryagennye Samia Suluhu nk’umukandida waryo mu matora azaba uyu mwaka

January 20, 2025
Imyidagaduro

Nzovu na Yaka bongeye gutumirwa muri gitaramo cya Gen-Z Comedy

April 30, 2025
Imyidagaduro

Umunyamideli Judith Heard yagiriye inama Abakobwa bakiri batoya

November 28, 2023

Dukurikire

AHUPA VISUAL RADIO - Live

© AHUPA RADIO. All Rights Reserved.

Ibyiciro

  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?