SUBSCRIBE
AHUPA VISUAL RADIO - Live
  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Reading: Umuyobozi wa Pan African Movement mu Rwanda yiyemeje gukangurira abanyafurika kwibohora burundu
Share
AHUPA VISUAL RADIO - LiveAHUPA VISUAL RADIO - Live
Aa
Search
Have an existing account? Sign In
Follow US
© Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
AHUPA VISUAL RADIO - Live > Blog > Andi makuru > Umuyobozi wa Pan African Movement mu Rwanda yiyemeje gukangurira abanyafurika kwibohora burundu
Andi makuru

Umuyobozi wa Pan African Movement mu Rwanda yiyemeje gukangurira abanyafurika kwibohora burundu

Ahupa Radio
Last updated: 2025/05/22 at 9:37 AM
Ahupa Radio
Share
3 Min Read
SHARE

 Umuyobozi w’Umuryango uharanira ubwigenge, agaciro n’iterambere by’umunyafurika, Pan African Movement (PAM) ishami ry’u Rwanda, Hon Musoni Protais, yasobanuye impamvu hagiye kwizihizwa umunsi wo kwibohora kwa Afurika  asaba abanyarwananda guharanira kwibohora kwa Afurika burundu, bakajya muri uwo muryango bakaganira, bagafata ingamba.”

Umunsi wo kwibohora kwa Afurika uzizihizwa ku wa 25 Gicurasi 2025 ku Nteko Ishinga Amategeko, aho uzaba wizihizwa ku nshuro ya 62.

Mu Rwanda uyu munsi wahujwe n’Inama Mpuzamahanga y’Ihuriro ry’Abagore 70 ba rwiyemezamirimo muri Afurika.

Umuyobozi Mukuru wa PAM-Rwanda, Musoni Protais, mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru ku wa Gatatu tariki 22 Gicurasi 2025, yakomoje ku mpamvu yo kwizihiza umunsi wo kwibohora kwa Abanyafurika.

Yagize ati: “Ni umunsi Afurika yatangiye kuboneka ishyize hamwe imbaraga, zimwe zivuga ngo tugiye guharanira uburenganzira bw’abandi banyafurika. Ibyemezo byinshi byafashwe ahanini ntibyashyizwe mu bikorwa.”

Yagarutse ku bikorwa by’uyu muryango uharanira ubwigenge, agaciro n’iterambere by’iterambere by’umunyafurika bishimira.

Ati: “Iby’ingenzi twishimira byakozwe muri iyo myaka Itatu ni ubukangurambaga, dushyiraho inzego kugera ku rwego rw’Umurenge no ku Mudugudu, Abanyarwanda n’abaturarwanda biyemeza ko bagiye guharanira kwibohora kwa Afurika burundu, bakajya muri uwo muryango bakaganira, bagafata ingamba.”

PAM-Rwanda imaze kugera muri kaminuza 8 ariko ngo zizanashyirwamo uburyo na gahunda izahoraho abantu bakajya biga ibibazo bya Afurika.

Mu bikorwa byo kwitegura kwizihiza uyu munsi wo kwibohora kwa Afurika, bamwe mu bagore baturutse mu bihugu bya Afurika bazitabira iyi gahunda, bavuga ko ubufatanye bwa Abanyafurika ari ryo shingiro ryo kwibohora nyako.

Solange BESA’ABEM Abanda, Umuyobozi w’Ihuriro ry’Abagore 70 ba rwiyemezamirimo b’Abanyafurika, yavuze ko na bo intego bafite ari imwe n’iy’abandi banyafurika, ari nayo mpamvu bahisemo kwifatanya na PAM-Rwanda kwizihiza umunsi wo kwibohora kwa Afurika.

Abanda yavuze ko intego ari ukuzamura umubare w’ibigo bya barwiyemezamirimo b’Abagore muri Afurika ndetse ko bashaka ko hagati y’imyaka 10 na 20 iri imbere hari bimwe mu bigo by’Abikorera bo muri Afurika by’umwihariko iby’Abagore byazaba biri mu bigo 10 bya mbere biteye imbere ku Isi.

Yagize ati: “ Intego ni ukuzamura umubare wa barwiyemezamirimo b’Abagore muri Afurika ku buryo mu myaka 10 na 20 iri imbere hari Abagore bazaba bafite bimwe mu bigo biteye imbere ku Isi. Ibyo ntabwo byagerwaho nta bufatanye, hakenewe uruhare rwa buri munyafurika kuko haba umugabo cyangwa umugore biramureba.”

 

You Might Also Like

Lt Gén Masuzu yasabye ingabo za FARDC guhagukura zishikamye zikirukana M23

Perezida Kagame yakiriye impapuro zemera abahagarariye ibihugu byabo 11 mu Rwanda

Minisitiri Nduhungirehe yitabiriye inama yiga ku bufatanye bwa EU-AU I Buruseli

Augustin Patata Ponyo wabaye Minisitiri wa RDC yakatiwe imyaka 10 y’imirimo y’agahato

Perezida Samia Suluhu yabitswe n’imbuga nkoranyambaga za X ya Polisi ya Tanzaniya

Ahupa Radio May 22, 2025 May 22, 2025
Share This Article
Facebook Twitter Email Print
Leave a comment Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

New Releases

- Advertisement -
Ad image

Trending Stories

Andi makuru

U Rwanda rwakiriye icyiciro cya 21 cy’impunzi n’abimukira 137 baturutse muri Libya

April 24, 2025
Andi makuru

Mu gahinda Kenshi benshi mubo Jean Lambert Gatare yafashije bamuvuze ibigwi (Amafoto)

March 28, 2025
Andi makuru

Yvan Muziki yongeye kugaruka ku butabazi Perezida Kagame yakoreye umubyeyi we .

July 11, 2024
Imyidagaduro

Alliah Cool mubazahabwa ibihembo mu nama ya “100 Most Notable Peace Icons Africa”.

July 19, 2024
Andi makuru

Inyubako zo muri Gare ya Musanze zibasiwe n’inkongi y’Umuriro

November 20, 2023
Imyidagaduro

Massamba Intore yatumiwe mu gitaramo muri Denmark

October 2, 2024

Dukurikire

AHUPA VISUAL RADIO - Live

© AHUPA RADIO. All Rights Reserved.

Ibyiciro

  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?