Mu gihe u Rwanda n’Isi bibuka Kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, Itorero Intayoberana ryasuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruherereye ku Gisozi, bunamira Abatutsi bahashyinguwe.
Ni igikorwa bakoze kuwa Gatatu tariki 14 Gicurasi 2025, cyari kigamije kwibuka inzirakarengane zazize Jenoside, kwigira ku mateka yagejeje u Rwanda mu icuraburindi ndetse no gukomeza kwimakaza indangagaciro z’ubumwe n’ubwiyunge mu rubyiruko.
Aline Sangwa uyobora Itorero Intayoberana, yabwiye InyaRwanda, ko bahisemo gusura uru rwibutso kuko ari isoko y’amateka y’ukuri, aho urubyiruko rwigira ku byabaye, rukarushaho kumenya uruhare rwarwo mu gukumira ingengabitekerezo ya Jenoside.
Yavuze ati: “Uru rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali rubumbatiye amateka yose ya Jenoside yakorewe Abatutsi. Iyo ni yo mpamvu nyamukuru twahisemo kurusura. Tuba tugiye gusura, kwibuka, ndetse tukaboneraho kwiga, kuko dufite urubyiruko rwinshi rukeneye kwiga byimbitse kuri ayo mateka.”
Yakomeje avuga ko nyuma yo kwerekwa ibice bitandukanye bigize uru rwibutso, biyemeje gusigasira ubumwe, kandi bakarwanya ingengabitekerezo ya Jenoside. Ati “Isomo rikuru ni uko tugomba kwirinda no kurinda abana amacakubiri, tugasigasira ubumwe, tukimakaza urukundo, tukibuka twiyubaka kandi tukarangwa n’ubudaheranwa.”
Itorero Intayoberana rigizwe n’urubyiruko rurenga 80 ruri mu byiciro bitandukanye by’imibereho: abarangije amashuri yisumbuye n’amakuru, abanyeshuri ba kaminuza, abakozi n’abandi bafite intego yo gukorera hamwe binyuze mu ndirimbo, imivugo, imbyino n’ibiganiro bigamije kwigisha indangagaciro z’umuco nyarwanda, ubumwe, amahoro n’ubwiyunge.
Ryashinzwe rifite intego yo kuba umuyoboro w’ubutumwa bwubaka binyuze mu buhanzi, ryitabira ibikorwa bitandukanye by’imurikabikorwa, ibiganiro mpaka, amarushanwa n’ubukangurambaga ku nsanganyamatsiko zijyanye n’iterambere ry’umuryango nyarwanda.
Abagize iri torero batangaje ko uru rugendo rwabo rwo kwiga amateka rwabafashije gutekereza ku buryo buri wese yagira uruhare mu kubaka ejo hazaza hadashingiye ku mateka mabi, ahubwo hazira ivangura, urwango n’amacakubiri.
Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 yatwaye ubuzima bw’inzirakarengane zirenga miliyoni mu gihe cy’iminsi 100.
Kwibuka ku nshuro ya 31 byatangijwe ku mugaragaro ku itariki 7 Mata 2025, bizasozwa ku ya 3 Nyakanga. Insanganyamatsiko yo #Kwibuka31 ni “Twibuke, Twiyubaka.