Umushinga wa Zaria Court ugeze ku musozo, ari na ko hatunganywa ibisigaye kuri iyi nyubako mpuzamahanga y’imyidagaduro, siporo n’ubukerarugendo yubatswe ku gaciro ka miliyoni 25 z’amadolari ya Amerika. Biteganyijwe ko izatangira kwakira abantu mu kwezi kwa Kamena 2025, mbere y’uko itahwa ku mugaragaro tariki 26 Nyakanga 2025.
Iyi nyubako y’akataraboneka irimo ibibuga bya ruhago na Basketball, hoteli y’ibyumba 80, ahacururizwa ibicuruzwa binyuranye, ahagenewe abifuza ibiro, ndetse na studio y’amajwi izafasha abifuza gutunganya ibiganiro (podcast).
Che Rupari, Umuyobozi ushinzwe iyamamazabikorwa n’imikorere ya Zaria Court, yatangarije The New Times ko ibikorwa by’iyi nyubako byamaze kurangira ku kigero cya 90%, hasigaye gushyiramo ibikoresho by’imbere, intebe, ibikoresho by’amazi n’amashanyarazi, ndetse n’isuzuma rya nyuma mbere y’uko ifungurwa ku mugaragaro.
Yagize ati: “Ni nk’inzu yuzuye ariko itarashyirwamo uburiri n’amazi. Tugeze kure, kandi turiteguye gutangira kwakira abantu muri Kamena, naho igikorwa cyo kuyitaha ku mugaragaro kizaba tariki 26 Nyakanga.”
Zaria Court yatekerejwe nk’ahantu hahuriza hamwe ibikenewe by’ingenzi ku rubyiruko rw’u Rwanda: siporo, umuco n’uburyo bwo kwidagadura. Ifite ibibuga bibiri by’umupira w’amaguru, ikibuga kinini cya Basketball gishobora guhindurwa bitewe n’ibikorwa, ndetse n’ahashobora kwakira abantu barenga 5,000 mu birori.
Iri rikaba ari ryo shyaka ry’uyu mushinga nk’uko Rupari abivuga. Ati: “Ntabwo twashakaga kubaka gusa ibibuga bya siporo, twashakaga kubaka ahantu ushobora gukina, kuruhukira, gutekereza, no kongera kwisanga mu bandi. Ni ahantu hihinduranya bitewe n’ibikenewe: waba ari umukino w’abantu 20 cyangwa igitaramo cy’abantu 2,000.”
Hoteli y’icyumba 80 iherereye muri Zaria Court yateguriwe kwakira abashyitsi barimo abakinnyi, abahanzi, abaje mu bikorwa by’imurikabikorwa n’abandi bashaka kuruhukira mu mujyi wa Kigali. Hazaba hari n’akabari k’imikino, utubari two hanze, ahantu ho kwidagadurira, ndetse n’ahacururizwa ibintu bitandukanye byose bibumbiye hamwe.
Hazaba harimo n’ahagenewe abakozi hazajya hakodeshwa n’abakoresha bakenera inzu y’ibiro, inama n’ibikorwa by’ishoramari. Biteganyijwe ko hazajya hanabera ibitaramo, imurikabikorwa, amarushanwa n’ibindi bikorwa bigamije gukomeza guha uru rubuga ubusabane n’akamaro k’igihe kirekire.
Studio ya podcasting na yo izaba iri ku rwego rwisumbuye, izajya ifasha cyane abashaka gutunganya ibiganiro bijyanye n’igihe, cyane cyane urubyiruko rukoresha imbuga nkoranyambaga mu buryo buhoraho.
Rupari yagize ati: “Ubu abantu ntibagikoresha itangazamakuru nk’uko byahoze. Twashatse kubaka urubuga rutanga amajwi n’amashusho ku rubyiruko, kugira ngo rugaragaze ibitekerezo n’amakuru bitabaye ngombwa kwifashisha ibitangazamakuru bisanzwe.”
Mu gihe cyo kubaka Zaria Court, abantu basaga 700 bakoze ku buryo buhoraho, aho 30% bari abagore, ikimenyetso cy’uburinganire mu mwuga w’ubwubatsi usanzwe ubonekamo abagabo benshi. Abandi barenga 2,000 bakoze nk’abakozi b’igihe gito, barimo abacuruzi batanga ibikoresho n’abandi bakoze akazi k’amaboko.
Rupari yavuze ko hashyizwe amafaranga arenga miliyari y’Amafaranga y’u Rwanda mu bukungu bw’igihugu binyuze mu mishahara, isoko ry’ibikoresho n’ubufatanye n’abikorera. Yashimangiye kandi ko abakozi bagiye bifashisha imishahara bahembwe mu kwishyura amafaranga y’ishuri, ubukode bw’amacumbi, n’ibindi byangombwa bikenerwa mu miryango.
Nyuma yo gutangira ibikorwa, Zaria Court izakomeza gutanga imirimo irenga 300 ihoraho, mu nzego zirimo kwakira abashyitsi, ubucuruzi, imiyoborere y’ibikorwa n’ubuyobozi bwa gahunda.
Rupari abisobanura yagize ati: “Ibi ntabwo ari ugushyiraho inyubako gusa ngo tubirekere aho. Turimo gushinga uburyo buhamye butanga imirimo no nyuma y’uko inyubako irangiye.”
Yanongeyeho ko ibikoresho byinshi byifashishijwe mu gutunganya imbere muri Zaria Court byakozwe n’Abanyarwanda. Hafi 90% y’imyambaro yifashishijwe, imbaho, ibitambaro n’imitako, byakorewe mu Rwanda, mu rwego rwo guteza imbere ubukungu bw’imbere mu gihugu.
Iyi nyubako izatahwa ku mugaragaro mu iserukiramuco Giants of Africa rizabera i Kigali kuva tariki ya 26 Nyakanga kugeza ku ya 2 Kanama 2025. Ni ku nshuro ya kabiri iri serukiramuco rizaba ribereye mu Rwanda.
Iri serukiramuco ryateguwe n’Umuryango Giants of Africa ufasha urubyiruko rwa Afurika kuzamura impano muri Basketball, washinzwe na Masai Ujiri usanzwe ari Perezida w’Ikipe ya Toronto Raptors, yo muri Canada, ikina muri Shampiyona ya Basketball ya Amerika (NBA).
Biteganyijwe ko kuri iyi nshuro, urubyiruko rusaga 320 ruzaturuka mu bihugu 20 by’Afurika arirwo ruzaryitabira, mu bikorwa nka Basketball, umuziki, uburezi n’ibindi.
Ibi birori kandi bizaba birimo n’abahanzi benshi, aho igitaramo gifungura kizaba kirimo Umunya-Afurika y’Epfo, Dj Uncle Waffles, Sherrie Silver na Kevin Kade. Ni mu gihe igitaramo cyizasoza kizaririmbamo, The Ben,Timaya na Kizz Daniel bo muri Nigeria.
Zaria Court ni umushinga udasanzwe utegerejweho guhindura isura ya siporo, ubukerarugendo n’imyidagaduro mu Rwanda, by’umwihariko mu rubyiruko, no gufasha Kigali gukomeza kuzamuka ku rwego mpuzamahanga mu bijyanye no kwakira ibitaramo, imikino n’ibindi bikorwa bikomeye.