SUBSCRIBE
AHUPA VISUAL RADIO - Live
  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Reading: Togo : Faure Gnassingbé yarahiriye umwanya ushobora gutuma ayobora ubuzima bwe bwose
Share
AHUPA VISUAL RADIO - LiveAHUPA VISUAL RADIO - Live
Font ResizerAa
Search
Have an existing account? Sign In
Follow US
© Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
AHUPA VISUAL RADIO - Live > Blog > Andi makuru > Togo : Faure Gnassingbé yarahiriye umwanya ushobora gutuma ayobora ubuzima bwe bwose
Andi makuru

Togo : Faure Gnassingbé yarahiriye umwanya ushobora gutuma ayobora ubuzima bwe bwose

Wakibi Geoffrey
Wakibi Geoffrey
Published: May 5, 2025
Share
SHARE

Perezida wa Togo Faure Gnassingbé yaraye arahijwe nka “Perezida w’Akanama k’Abaminisitiri” umwanya mushya usumba izindi nzego zose za leta zo mu butegetsi nyubahirizategeko ndetse udafite manda ntarengwa.

Ibi bikurikiye ivugurura ry’itegekonshinga ryakuyeho amatora ya perezida, ndetse rigashyiraho ubutegetsi bushingiye ku nteko ishingamategeko.

Abatavuga rumwe n’ubutegetsi bavuze ko iyo mpinduka igamije gutuma Perezida Gnassingbé aguma ku butegetsi kugeza igihe kitazwi.

Umuryango wa Gnassingbé umaze imyaka 58 utegeka iki gihugu cyo muri Afurika y’uburengerazuba – mu mwaka wa 2005 Faure Gnassingbé yasimbuye se Gnassingbé Eyadéma wari umaze gupfa, wategetse Togo imyaka hafi 40.

Iyi mpinduka nshya ivuye mu itegekonshinga rishya ryemejwe n’abadepite mu mwaka ushize. Abanenga ubutegetsi hamwe n’abatavuga rumwe n’ubutegetsi bayise “ihirika ry’inzego”.

Ubutegetsi bwa Gnassingbé bwari bwabaye buhagaritse zimwe muri izo mpinduka nyuma yuko abaturage bazamaganye cyane, ariko bwazikurikije hamwe n’uyu mwanya we mushya.

Amatora y’inzego z’ibanze muri Togo ateganyijwe muri Nyakanga (7) uyu mwaka, azaba abaye aya mbere abaye bijyanye n’iri tegekonshinga rishya, ryakuyeho ubutegetsi bushingiye kuri perezida rikabusimbuza ubutegetsi bushingiye ku nteko ishingamategeko.

Urebye, umwanya wa perezida wa repubulika ubu usigaye ari uw’icyubahiro gusa, ariko abasesenguzi bavuga ko hamwe n’uyu mwanya mushya wa perezida w’akanama k’abaminisitiri, ubutegetsi bwa Gnassingbé, w’imyaka 58, bushinze imizi cyane kurusha ikindi gihe cyose cyabayeho.

Ishyaka rye, ‘Union pour la République’, ryatsinze ku bwiganze bwinshi amatora y’abadepite yo mu mwaka ushize, ribona imyanya 108 mu myanya 113 y’abagize inteko ishingamategeko.

 

Umuryango wa Erixon Kabera ukomeje gusaba guhabwa ibisobanuro ku rupfu rwe
Maj Gen Nyakarundi yagiranye ibiganiro n’Ingabo z’u Rwanza ziri muri Minusca
Nyuma y’imyaka ine Rwanda Day igiye kongera kubera muri Amerika
Gen. Muhoozi yahishuye ko imitwe ya Wazalendo ari ikibazo muri DRC
Shaddy Boo yashimangiye ko ibirori yateguye I Rubavu bizagenda Neza nyuma y’ibyabaye
Share This Article
Facebook Email Print
Leave a Comment Leave a Comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

New Releases

- Advertisement -
Ad image

Trending Stories

React Casino 100 Free Spins Bonus 2024

May 28, 2024
Imyidagaduro

MTN Iwacu na Muzika Festival Kevin Kade yasimbujwe Bull Dogg

June 25, 2025

Green Casino Online

May 28, 2024

Cartel Gaming Casino 100 Free Spins Bonus 2024

May 28, 2024

Ricardos Casino Bonus Codes 2024

May 28, 2024

What Is The Best Free Slot Machine Game In Limerick Ireland

September 24, 2017

Dukurikire

AHUPA VISUAL RADIO - Live

© AHUPA RADIO. All Rights Reserved.

Ibyiciro

  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Welcome Back!

Sign in to your account

Username or Email Address
Password

Lost your password?