Inama y’Aba-Cardinal 135 baturutse mu bihugu 71 iteganya guteranira muri Shapelle ya Sistine guhera tariki ya 7 Gicurasi kugira ngo itangire gutora Umushumba wa Kiliziya Gatolika uzasimbura Papa Francis witabye Imana tariki ya 21 Mata 2025.
Ni itora biteganyijwe ko rishobora kutarenza iminsi itatu ariko mu gihe umukandida yabona bibiri bya gatatu by’amajwi y’abagize Inteko itora, no mu munsi umusimbura wa Papa Francis yamenyekana.
Umusimbura wa Papa Francis afite ibibazo byinshi bimutegereje, byugarije Kiliziya Gatolika y’abayoboke barenga miliyari 1,4 ku Isi. Muri ibyo harimo icy’ubukungu, kugabanyuka kw’abayoboke i Burayi ndetse n’impaka ku mahame.
Bitewe no kutaboneka kw’amafaranga akenewe mu ngengo y’imari ya Kiliziya Gatolika, Papa Francis yasabye ko hashyirwaho komisiyo yo ku rwego rwo hejuru ishinzwe gushakisha imisanzu.
Kiliziya Gatolika iheruka gutangaza ingengo y’imari yayo mu 2022, ariko babiri baganiriye n’ibiro ntaramakuru Reuters bagaragaje ko hagati y’umwaka ushize yagize icyuho cy’amafaranga agera kuri miliyoni 94 z’Amadolari.
Mu 2022, Umuyobozi ushinzwe imari muri Kiliziya Gatolika yagaragaje ko icyo gihe, ikigega cya pansiyo cyagize icyuho cya miliyoni 631 z’Amadolari, kandi ngo iki kibazo gishobora kuba cyarakomeje gufata intera.
Padiri Thomas Reese wo muri Amerika yagaragaje ko icyuho kiri mu ngengo y’imari ya Kiliziya Gatolika gishobora kugira ingaruka zikomeye ku Nteko y’Aba-Cardinal bateganya gutora Papa mushya. Bisobanuye ko uburyo bitabwaho mu gihe bari mu mwiherero bushobora kutaba nk’ubusanzwe.
Uyu musesaridoti wo muri Amerika yagaragaje ko bitewe n’iki kibazo, Aba-Cardinal bashobora gutora umukandida uzibanda ku murimo wo gukusanya amafaranga, aho kuba umushumba.
Yagize ati “Bagiye gutora umuntu uzakusanya amafaranga, si umushumba.”
Abayoboke ba Kiliziya Gatolika bariyongereye mu myaka ishize ku rwego mpuzamahanga, bava kuri miliyari 1,38 mu 2022, bagera kuri miliyari 1,4 mu mwaka wakurikiyeho. Amerika ifitemo 64,2%, u Burayi bukagira 39,6%.
Icyakoze, abayoboke mu bihugu byinshi byo ku mugabane w’u Burayi bari kugabanyuka, n’abasaseridoti ntibiyongera nk’uko byifuzwa. Mu ntangiriro za 2025, Inama y’Abepisikopi mu Budage yagaragaje ko abasaseridoti 29 ari bo bimitswe muri iki gihugu mu 2024, bahamya ko ari wo mubare muto wabayeho mu mateka.
Abepisikopi bo mu Budage bagaragaje kandi ko abayoboke 321.000 bavuye muri Kiliziya Gatolika mu 2024, kandi ko ubu bari munsi ya miliyoni 20 mu gihe hafi 50% by’abatuye muri iki gihugu babaga ari abayoboke ba Kiliziya. Ubu u Budage butuwe n’ababarirwa muri miliyoni 83.
Abasesenguzi bagaragaza ko kugira ngo Kiliziya Gatolika yigarurire abayoboke bari kuyivaho, ikeneye Umushumba wemera ko iyogezabutumwa rikwiye kujyana n’ibihe bigezweho kuko guhabana kwabyo ari ko gutuma bamwe bajya mu yindi miryango ishingiye ku myemerere.
Papa Francis yashyizeho komisiyo ebyiri zasimburanye, aziha inshingano yo gusuzuma niba abagore batahabwa inshingano y’ubushumba muri Kiliziya Gatolika. Ibyo ntibyari bisanzwe kuko ubusanzwe zihabwa abagabo gusa.
Uyu Mushumba kandi yasabye ko abaryamana bahuje igitsina batajya bahezwa ku mugisha w’Imana, asobanura ko Imana yemera kwakira abantu bose yaremye. Gusa bamwe mu bashumba bo muri Kiliziya Gatolika bagaragaje ko bidakwiye.
Cardinal Gerhard Mueller uri mu batsimbaraye ku mahame ya kera ya Kiliziya Gatolika, aherutse gutangariza ikinyamakuru La Republica cyo mu Butaliyani ko Papa mushya adakwiye kugira imyumvire nk’iya Papa Francis.
Muller yavuze ko Papa Francis yavangaga amahame ya Kiliziya Gatolika, ashimangira ko abantu bakwiye gushyigikira urushako rw’umugabo n’umugore, aho kuba urw’abahuje igitsina.
Abayoboke bategereje kumenya umusimbura wa Papa Francis ndetse n’imyumvire afite kuri iyi ngingo. Nka Mueller, hari benshi bifuza ko Kiliziya Gatolika n’amahame yayo bidakorwaho, kimwe n’abashyigikiye impinduka.