Nyakwigendera Yvan Burabyo Dushime wamamaye nka Yvan Buravan, umaze imyaka itatu atabarutse, bamwe mu bamuzi n’ibyamamare, nubwo yitabye Imana, bamwifurije isabukuru y’imyaka 30, dore ko iyo yari kuba akiri mu mwuka w’abazima, ari yo yari kuba yujuje.
Yvan Buravan wavutse ku wa 27 Mata 1995, yitabye Imana mu rukerera rwo ku wa 22 Kanama 2022 azize ‘Kanseri’ aho yaguye mu Bitaro byo mu Buhindi nyuma yo kwivuriza mu Rwanda no muri Kenya ntibikunde.
Urupfu rwa Yvan Buravan rwashenguye ingeri zose, abana, abakuru n’abasheshe akanguhe, bamenye bakanakunda uyu muhanzi wasabanaga cyane akanagira inganzo itarapfaga kwisukirwa na buri umwe.
Kuva Buravan yatangira umuziki muri 2016, yatangiye kwerekana ubuhanga buhambaye binatuma yoroherwa no kwigarurira igikundiro mu bakunzi b’umuziki Nyarwanda.
Nyakwigendera kandi ku itariki 08 Ugushyingo 2018 yegukanye igihembo gitangwa na Radiyo Mpuzamahanga y’Abafaransa, (RFI) cyitwa Prix Découvertes.
Uyu musore wujuje imyaka 30 nyuma y’itatu avuye mu mubiri, ntabwo byabujije abakunzi be ndetse n’abamubaye hafi kumwifuriza isabukuru.
Umuryango we wagize uti “YB yari kuba yujuje imyaka 30 uyu munsi. Turashima urwibutso rwiza yadusigiye. Ntiyari umuhanzi n’umwanditsi w’inararibonye gusa, ahubwo yakoraga no ku mitima ya benshi. Mwifatanye natwe uyu munsi mu kwizihiza ubuzima bwe bw’agatangaza, musangiza abandi urwibutso cyangwa igihangano cye cyabafashije.”
Yvan Buravan yaririmbaga umuziki wo mu njyana ya R&B ariko yatabarutse yaratangiye umushinga wo guteza imbere injyana gakondo ahereye kuri album yise Gusakara iriho ibihangano biri mu mbyino za Kinyarwanda.
Abashinzwe gukurikirana ibihangano bye bafatanyije n’umuryango we batangije umuryango urwanya Cancer y’impindura nk’indwara yashyize ku iherezo ubuzima bwa Yvan Buravan.