SUBSCRIBE
AHUPA VISUAL RADIO - Live
  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Reading: Urubyiruko ruhagarariye urundi mu gihugu cyose rwitabiriye igihango cy’urungano
Share
AHUPA VISUAL RADIO - LiveAHUPA VISUAL RADIO - Live
Aa
Search
Have an existing account? Sign In
Follow US
© Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
AHUPA VISUAL RADIO - Live > Blog > Andi makuru > Urubyiruko ruhagarariye urundi mu gihugu cyose rwitabiriye igihango cy’urungano
Andi makuruImyidagaduro

Urubyiruko ruhagarariye urundi mu gihugu cyose rwitabiriye igihango cy’urungano

Ahupa Radio
Ahupa Radio Published April 25, 2025
Share
SHARE

Urubyiruko rusaga 2000 n’abayobozi mu nzego zinyuranye bahuriye mu Intare Conference Arena, ahagiye kubera Ihuriro Ngarukamwaka ry’Urubyiruko rizwi nk’Igihango cy’Urungano.

Iri huriro ritangirwamo ibiganiro bigaruka ku mateka y’Igihugu no gusobanurira urubyiruko, umukoro rufite wo gukomera ku gihango cy’Ubunyarwanda

Ibiganiro biza gutangirwa mu Ihuriro ry’Urubyiruko, Igihango cyUrungano biribanda kandi ku gusigasira ibyagezweho, kuganira ku mahitamo y’u Rwanda n’uruhare rw’urubyiruko mu myaka iri imbere.

Ni ihuriro kandi rinahuzwa n’igikorwa cyo kwibuka urubyiruko rwazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Abitabiriye ni abahagarariye abandi mu turere twose tw’Igihugu, abahagarariye ibyiciro byihariye by’urubyiruko ndetse n’abayobozi mu nzego nkuru z’Igihugu.

Ubwo iri huriro riheruka kuba mu 2024, Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Dr. Bizimana Jean Damascene, yasabye urubyiruko rwari rwaryitabiriye kwiga amateka no kwirinda icyashaka gusubiza inyuma igihugu.

Ati “Nimwigire ku mateka, murinde icyashaka cyose kubasubiza muri uru rwango rwose rworetse u Rwanda…iyi myaka 37, ni ukuvuga kuva mu 1957 yangije Abanyarwanda cyane cyane urubyiruko ku buryo bukomeye. N’iyo urebye abateguye n’abakoze jenoside harimo benshi bari bataravuka mu 1959 cyangwa se bari bato.”

Yongeye ati “Muramenye rero mubyirinde, umusaza Rugamba [Cyprien] yararirimbaga ati ’ntumpeho’ namwe mujye mubyumva muhangane na byo ntibakabaheho.”

Tariki 16 Mata 2014 ni bwo Loni yemeje ko Jenoside yakorewe Abatutsi ari ihame mpuzamahanga ritagibwaho impaka, nyuma y’uko Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda muri Arusha rwari rumaze iminsi rubyemeje.

You Might Also Like

Umuhanzi Kevin Montana arashinja Ish Kevin Ubuhemu

Aline Gahongayire yahembuye imitima ya benshi bitabiriye igitaramo yakoreye mu bubiligi

Kazungu Denis agiye gusubizwa mu rukiko

Annette Murava akomeje kugaragaza urukundo akunda umugabo

Perezida Tshisekedi yahaye indabo Minisitiri Kayikwamba amushimira akazi ari gukora

Ahupa Radio April 25, 2025 April 25, 2025
Share This Article
Facebook Twitter Email Print
Leave a comment Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

New Releases

- Advertisement -
Ad image

Trending Stories

Andi makuru

Perezida Paul Kagame yihanganishije Perezida wa Turukiye Recep Tayyip Erdoğan nyuma y’inkongi y’umuriro yahitanye abagera kuri 76

January 22, 2025
Andi makuru

Ihuriro ry’abaskuti ba kera bageneye inkunga abana 48 biga muri GS Gasabo

February 27, 2024
Imyidagaduro

#Kwibuka31:Umunyarwenya witwa Kingsley yifatanyije n’Abanyarwanda Kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi

April 8, 2025
Andi makuru

Ifoto ya Perezida Kagame akina n’umwuzukuwe yazamuye imbamutima za benshi ku mbuga nkoranyambaga (Amafoto)

February 24, 2023
Andi makuru

Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na Antony J. Blinken ku kibazo cy’umutekano muri RDC

November 6, 2023
Andi makuru

Minisitiri Nduhungirehe yitabiriye inama yiga ku bufatanye bwa EU-AU I Buruseli

May 21, 2025

Dukurikire

AHUPA VISUAL RADIO - Live

© AHUPA RADIO. All Rights Reserved.

Ibyiciro

  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?