Niyo Bosco ari mu gahinda ko gupfusha umubyeyi we (Se umubyara) witabye Imana kuri uyu wa 23 Mata 2025, nk’uko uyu muhanzi yabimenyesheje abamukurikira ku mbuga nkoranyambaga.
Abinyujije ku mbuga nkoranyambaga akoresha, Niyo Bosco yagize ati “Ukomeze kuruhukura mu mahoro mubyeyi, umunsi w’agahinda uba muremure kuruta umwaka w’ibyishimo.”
Umubyeyi wa Niyo Bosco yaherukaga kugaragara mu bijyanye n’imyidagaduro mu 2022 ubwo yari yaherekeje umuhungu we mu birori bya The Choice Awards aho yanegukanye icya “Best Male Artist” kiba icya mbere cye.
Icyo gihe uyu mubyeyi wari watumiwe muri ibi birori, yavuze ko akimara kubitumirwamo yiteguye kare kugira ngo ahagera hakiri kare kugira ngo akurikirane neza.
Ati “Nishimye. Nakomeje gutegereza mvuga nti ese ikirori yantumiyemo ni ikihe? Ariko numvise mumpahamagaye ndavuga nti za nzozi zigiye zashyika kabisa, amen amen.”
Yashimye abateguye ibi bihembo, ashima Imana gushoboza Niyo Bosco kurotora inzozi yagiye agira kuva akiri muto ‘zikaba zigenda zishyika. Ati “Iryo ni ishimwe rikomeye.’
Uyu mubyeyi yashimye kandi umunyamakuru M. Irene watumye impano ya Niyo Bosco igaragarira buri wese, avuga ko amushimye mu ruhame n’imbere y’Imana.
Ati “Nongeye gushima uwamukuye aho tuba hariya akaba amugejeje kuri uru rwego Irene Murindahabi ndamushimiye n’Imana yumve ko mushimiye hagati mu mbaga ingana gutya. Ndishimye kandi ndanezerewe.”
Yabwiye Niyo Bosco gukomeza aho ageze mu muziki we, avuga ko azakomeza kumushyigikira.
Ati “Ubundi akomereza aho ngaho, ntacike intege ntaho nagiye, ndacyahari, n’abagushyigikira bose, abafana bose mbasabiye umugisha ku Mana murakoze.”