Afrique Joe uri mu bahanzi bari mu bihe byiza byabo ageze kure imyiteguro ya Album ya mbere yakozweho na Phatom, ikirangirire mu gutunganya umuziki wakoze izirimo Sugarcane ya Camidoh, Ye ya Burna Boy kimwe na Diana ya Fireboy na Chris Brown.
Ayobami Olaleye [Phatom] uri mu bahanga mu gutunganya umuziki umaze iminsi mu Rwanda mu bikorwa bitandukanye yasize ahesheje umugisha ibihangano by’abarimo Bwiza, Bruce Melodie na Afrique Joe.
Mu gihe Afrique Joe ari mu myiteguro yo gushyira hanze Album ya mbere mu kiganiro na InyaRwanda yavuze ko ibyo agenda ageraho byose abikesha Imana ati”Navuga ko harimo Imana n’imigisha.”
Uyu musore avuga ko iyo ageze ku kintu gikomeye nko kuba yakorerwa indirimbo na Phatom bimwereka ko byose bishoboka bikanamuha imbaraga zo gukora cyane.
Afrique ku guhuza umugambi na Phatom ati”Yari inaha, aza guhuza n’umwe mu bo dukorana.” Aho niho rero havuye kuba bakorana.
Indirimbo ikaba yararangiye kugeza ubu.
Afrique witeguye mu bihe bya vuba kuryohereza abakunzi b’umuziki binyuze kuri Album ye, avuga ko isa n’iyamaze kurangira mu buryo bw’amajwi n’amashusho ari gufatwa.
Ati”Ni ukuvuga ngo imyiteguro isa n’igeze ku musozo imaze kugera kuri 85% indirimbo mu buryo bw’amajwi zirarangiye dukomeje gutunganya amashusho.”
Afrique ari mu bahanzi bahiriwe aho indirimbo ze zahise zifata mu buryo bwihuse nka Agatunda, Rompe na Akanyenga.