SUBSCRIBE
AHUPA VISUAL RADIO - Live
  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Reading: Chryso Ndasingwa yahembuye imitima ya benshi mu gitaramo Easter Experince’
Share
AHUPA VISUAL RADIO - LiveAHUPA VISUAL RADIO - Live
Aa
Search
Have an existing account? Sign In
Follow US
© Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
AHUPA VISUAL RADIO - Live > Blog > Andi makuru > Iyobokamana > Chryso Ndasingwa yahembuye imitima ya benshi mu gitaramo Easter Experince’
Andi makuruIyobokamana

Chryso Ndasingwa yahembuye imitima ya benshi mu gitaramo Easter Experince’

Nsanzabera Jean Paul
Last updated: 2025/04/21 at 8:54 AM
Nsanzabera Jean Paul
Share
3 Min Read
SHARE

Umuhanzi mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Chryso Ndasingwa yahurije abakirisitu ku Intare Confrence Arena mu gitaramo ‘Easter Experince’ cyo kwihiza umunsi mukuru wa Pasika.

Ni igitaramo cyarimo ubwiganze bw’urubyiruko cyane ndetse kiba igitaramo ahanini gishingiye ku kubyina bihura neza n’intego y’iki gitaramo cyo kwizihiza izuka rya Yesu.

Umuhanzi Chryso Ndasingwa umaze kugaragaza ubuhanga ntashidikanywaho mu kuririmba indirimbo zo kuramya zigeda gahoro ndetse n’indirimbo zo gushima Imana zibyinitse, niwe wabanje ku rubyiniro.

Mbere yo guha umwanya umushumba wa New Life Bible Church Rev Dr. Charles Buregeya Mugisha, Chryso Ndasingwa yongeye kugaragaza ubuhanga mu gucuranga saxophone ubwo yacurangaga indirimbo ‘Ntumpiteho mukiza’ ya 36 mu ndirimbo zo gushimisha Imana.

Nyuma y’ijambo ry’Imana ryibanze cyane ku kuzuka kwa Yesu ndetse n’icyo bivuze ku bantu bose, Chryso Ndasingwa yatangiye kwakira ku rubyiniro bamwe mu bahanzi bari gufatanya nawe muri iki gitaramo.

Umuhanzi wa mbere Chryso yakiriye ni Arsene Tuyi wabanje kuvuga ubuhamya buto bw’uko bahuriye mu gitaramo hanyuma Arsene agahura n’ikibazo cy’umucuranzi nuko Chryso araseruka aramucurangira mwuka wera aramanuka abana nabo.

Nyuma y’ubwo buhamya buto, Arsene Tuyi yahise aririmba indirimbo ‘Waramutse Rwanda’ ndetse asaba abantu bose gucana amatara kugera ngo bagaragaze agaciro k’ubuntu bw’Imana ndetse no kuba amaraso ya Yesu yaraducunguye nk’Abanyarwanda.

Nyuma y’aho umuhanzi Papi Clever yaje ku rubyiniro hanyuma igitaramo gikomeza gufata irangi ndetse nawe aririmba indirimbo ‘Nyuzwe n’ubucuiti bwo mu ijuru’ ya 109. Yaririmbye kandi izindi ndirimbo zitandukanye zirimo impamvu z’ibifatika …

Mu ndirimbo yaririmbye ndetse n’abandi bahanzi baririmbye, ahanini zagarukaga ku butumwa bujyanye n’umunsi mukuru wa Pasika.

Nyuma ya Papi Clever, itsinda ry’abaramyi rya True Promises ryagiye ku rubyiniro bakomereza mu mwuka wo gushima Imana abakirisitu barimo hanyuma baririmba indirimbo zabo zamamaye zirimo “Narababariwe”, “Mfashe Umwanya”, “Ni Bande?” n’izindi.

Chryso Ndasingwa nawe yongeye kugaruka ku rubyiniro anasoza igitaramo aririmba indirimbo “Ngwino Urebe” na “Ni nziza.”zose yafatanyaga n’abaje kumushyigikira mu gitaramo cye kuko zisanzwe ari indirimbo zizwi hose.

Chryso Ndasingwa yashimiye abitabiriye igitaramo ‘Easter Experience’ cyari kigamije kwifatanya n’abakirisitu bose kwiziha umunsi mukuru wa pasika mu rwego rwo kugera mgo abantu bose bamenye uko bakwiye kwitwa ku wabacunguriwe.

Kubera ko iki gitaramo cyabereye I Rusororo ahasa nk’aho ari hirya y’umujyi gato, abatabashije kuhagera bakurikiraniye iki gitaramo kuri murandasi.

You Might Also Like

Uwahoze ayobora FBI arakwekaho gushaka kwica Donald Trump

Parike y’igihugu y’Akagera igiye kwakira inkura 70 z’umweru

Perezida Archange Touadéra akomeje gusabwa n’uburusiya gusinyana n’abandi bacanshuro

Korali Ganza Kristo yo muri ADEPR Gasave yateguye igiterane cy’amashimwe kizamara iminsi 2

Joe Biden wahoze ayobora USA yasanzwemo akabyimba muri Prostate

Nsanzabera Jean Paul April 21, 2025 April 21, 2025
Share This Article
Facebook Twitter Email Print
Leave a comment Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

New Releases

- Advertisement -
Ad image

Trending Stories

Imikino

Umunyezamu w’amavubi Ntwari Fiacre ashobora gusezererwa muri Kaizer Chiefs

March 27, 2025
ImikinoImyidagaduro

Umuhanzi Rosh Knight yahaye impano y’imodoka nziza umugore we (Amafoto)

August 23, 2023
Imikino

Umutoza Seninga yahagaritswe by’agayeganyo na Etincelles kubera imyitwarire mibi

May 1, 2025
Imikino

Rayon Sports: Ndimo gukurikiranwa n’abaganga ninkira nzagaruka mu kazi “Simon Tamale Umunyezamu wa Rayon Sports”!

January 11, 2024
Andi makuru

Paul Kagame yafunguye ku mugaragaro inyubako ya Radiant Building

May 24, 2024
Andi makuru

U Rwanda rwohereje abapolisi 180 mu butumwa bw’amahoro muri Centrafrique

April 20, 2023

Dukurikire

AHUPA VISUAL RADIO - Live

© AHUPA RADIO. All Rights Reserved.

Ibyiciro

  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?