Umugoroba wo kuri uyu wa 18 Mata 2025 wari uwibyishimo byinshi ku bakunzi b’ikipe ya Arsenal bo mu Rwanda ubwo bakiraga ku nshuro ya Gatandatu iserukiramuco ry’abafana b’iyo kipe ikunzwe na abatari bake kw’isi utibagiwe nabo ku mugabane w’Afurika.
Ibi birori byabereye mu nzu y’imyidagaduro izwi nka Kigali Universe byitabiriwe na abaturutse mu bihugu by’U Rwanda ,Kenya ,Uganda,Tanzania,Zambia na Ghana .
Kuva kw’isaha ya saa kumi n’imwe n’igice abatumirwa bari batangiye kugera muri Kigali universe aho byari byishimo byinshi cyane byaranzwe n’ubusabane binyuze mu muziki mwiza cyane ndetse n’umusangiro hagati yabo .
Nkuko byari biteganyije kw’isaha ya saa moya n’igice nibwo umuhango nyiri izina nibwo Mc Shema Brian yatangije ibirori maze nyuma yo kuririmba indirimbo y’ikipe y’abafana b’Arsenal yamagaje itorero mu rwego rwo gushimisha abtumirwa no kubereka imbyino z’Umuco gakondo
Uyu muhango witabiriwe n’abayobozi batandukanye barangajwe imbere na Rwego Ngarambe Umunyamabaga wa Leta muri Minisiteri ya siporo ndeste n’umuyobozi ushinzwe ubukerarugendo muri RDB Irene Murerwa ndeste na perezida w’abafana ba Arsenal Mu Rwanda Bwana Bigango Valentin na bandi benshi .
Mu ijambo rye Bwana Bigango yashimiye abafana ba Arsenal muri Afurika ndetse no muri Afurika ndetse n’abaterankunga benshi bagize uruhare bagize ngo iri serukiramuco ry’abafana ba Arsenal muri Afurika ku nshuro ya Gatandatu .
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri ya Siporo, Rwego Ngarambe, yasabye buri wese gukora igishoboka cyose ngo abakinnyi baturuka mu bihugu byabo bazavemo abakinira Arsenal.
Yagize ati “Turi abafana ba Arsenal baturuka mu bihugu bitandukanye muri Afurika, mureke twihe umukoro wo kuzakora igishoboka cyose ngo tuzabone abakinnyi bo mu bihugu byacu bakinira ikipe yacu nziza.”
Aba bafana kandi bazasura Urwibutso rwa Jenoside ruherereye i Ntarama mu Bugesera, aho bazanatanga inkunga ku kigo cya Aheza Healing and Career Center.
Si ibyo gusa kuko hateganyijwe na gahunda yo gutera ibiti bazifatanyamo na Orion BBC.
Hanateganyijwe kandi ibikorwa by’ubukerarugendo buzabera muri Kigali, aho bazasura Stade Amahoro, BK Arena n’ibindi bice.
Hazanaba kandi imikino itandukanye y’ubusabane, aho aba bafana bazanarebana hamwe umukino wa Arsenal na Ipswich Town, ku Cyumweru saa 15:00.
Iki gikorwa cyaherukaga kubera mu Rwanda mu 2018, kuri iyi nshuro cyitabiriwe n’ibihugu birenga 10 birimo u Rwanda, Ghana, Sudani y’Epfo, Nigeria, Kenya, Uganda, Zambia, u Burundi, Zimbabwe, Tanzania, Sierra Leone.
Abazitabira iri serukiramuco bazanarebera hamwe umukino wa Arsenal na Ipswich Town. Nubwo ari igikorwa cyateguwe n’abafana ba Arsenal, n’abandi bakunzi ba ruhago bazaba bemerewe kucyitabira.