Kuri uyu wa gatatu abayobozi bo muri kivu y’amajyaruguru batangaje ko inyeshyamba zifitanye isano n’umutwe wa Leta ya Kisilamu zishe byibuze abantu icyenda, barimo umwana w’amezi 8 n’umukobwa w’imyaka 14, mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo (DRC) maze bashimuta abandi benshi.
Umuvugizi w’ingabo za Kongo, Colonel Mak Hazukay, yatangaje ko inyeshyamba z’ingabo zunze ubumwe (ADF) zagabye igitero ku baturage mu mudugudu wa Tenambo mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru.
Umuyobozi wungirije wa Oicha, Jean De Die Kambale Kibwana, yatangarije itangazamakuru ryaho koizo inyeshyamba zatwitse amazu yo muri uwo mudugudu kandi zashimuta abantu batatu.
Uburasirazuba bwa DRC bwibasiwe n’urugomo rwitwaje intwaro mu myaka mirongo 30, kubera ko imitwe irenga 120 irwanira ingufu ahanini ishaka umutungo wibitse mu butaka nk’amabuye y’agaciro, mu gihe andi agerageza kurengera abaturage babo nka M23
Repubulika iharanira demokarasi ya Congo yayogojwe n’Imitwe yitwaje intwaro myinshi harimo n’umutwe wa FDLR urwanya Leta y’u Rwanda ugizwe n’abagize uruhare muri jenoside yakorewe Abatutsi barenga miliyoni mu Rwanda
Mu myaka yashize, ibitero bya ADF byakajije umurego bikwira muri Goma, umujyi munini mu burasirazuba bwa DRC, ndetse n’intara ituranye na Ituri.
Imiryango iharanira uburenganzira n’umuryango w’abibumbye yashinje ADF kuba yarishe abantu amagana kandi ishimuta abandi, harimo n’abana benshi.
Muri raporo yashyizwe ahagaragara mu kwezi gushize, Ishami ry’Umuryango w’abibumbye ryita ku burenganzira bwa muntu ryashyize ku rutonde ADF umwe mu mitwe yitwaje intwaro iteza akaduruvayo mu burasirazuba bwa RDC kandi isaba ko abakurikiranweho ihohoterwa rikabije ry’uburenganzira bwa muntu bakurikiranwa.