Nsabimana Annicet, umubyeyi wa Turahirwa Moses wamenyekanye mu guhanga imideli binyuze mu nzu ye y’ikimenyabose ’Moshions’, yatangaje ko yamaze amezi ane afunze ariko ko atigeze ahohoterwa nk’uko umuhungu we yabitangaje, amushinja gukoresha ibiyobyabwenge byatumye yibagirwa ineza yagiriwe.
Ku wa 12 Mata 2025, Moses yaratunguranye atangaza amagambo yibasira Umukuru w’Igihugu, ndetse agaragaza ko atigeze yiyumvamo Inkotanyi zabohoye Igihugu. Yavuze ko Se yakubiswe ikiboko ubwo yari yagiye kumusura aho yari afungiye.
Yanavuze ku kuntu yasutse amarira ubwo yamenyaga ko Umukuru w’Igihugu azambara imyambaro yahanze. Umubyeyi wa Moses ni umushumba mu Itorero rya ADEPR uri mu kirihuko cy’izabukuru, ndetse yumvikanisha ko ibyo umuhungu we yakoze bihabanye n’indagagaciro z’ibyo yamutoje.
Pasiteri Nsabimana yavuze ko ntahohoterwa yakorewe. Ati “Mbere y’uko mvuga ku ihohoterwa ndagira ngo mbabwire y’uko umubyeyi aryama uko ashaka, ariko nta byara uko ashaka. Uwo mwana mu burere twamuhaye hamwe n’abandi bana bavukana mu muryango wacu ntabwo harimo kwanga, nta vangura riba mu muryango wacu, ku buryo twari kumutoza iyo mico.”
Yavuze ko ibyo Moses yanditse avuga ko “Nahohotewe igihe nari mfunze, gufungwa koko byarabaye mu 1999, ni muri bya bihe n’umuntu ukwanga gusa yatungaga urutoki bakagufata, ariko ubuyobozi bumaze gushishoza basanga ko ibyo bandegaga atari byo. Hanyuma mu bushobozi bw’inzego zariho icyo gihe bafata icyemezo cyo kundekura ndataha.”
Uyu mubyeyi yibuka ko ubwo yari afunzwe yasuwe n’umugore we ndetse n’abana babo b’abakobwa bakurikirana kandi bamusuye mu bihe bitandukanye.
Atekereza ko ibyo Moses yanditse, bishobora kuba ari amakuru yahawe na bashiki be bamubwira ko ’babona mu gihe cyo gusura bahabwa iminota mike cyane’, ko ’hari n’igihe umuntu yinjira mu gihome ataganiriye n’abaje kumusura’.
Yavuze ko ibyo Moses yatangaje by’uko yahohotewe n’Inkotanyi ’bakankubita, cyangwa bakamukubita yaje kunsura, ibyo ntabyabayeho’. Ati “Nta hohoterwa nzi. Ahubwo njye nishimira ko mu bushishobozi kw’inzego zariho babonye akarengane kanjye bagafata icyemezo cyo kundekura bitanatinze’. Ibyo avuga ni ibinyoma rwose. Ntaho bihuriye n’ukuri. Ntahohoterwa ry’inkotanyi twagiriwe kugeza n’ubu ntaryo tubona.”
Uyu mubyeyi yavuze ko ariwe wabatije umuhungu we, ubwo yari akiri mu nshingano nka Pasiteri.
Yavuze ko umuhungu we mu bihe bitandukanye yagiye atangaza ibintu by’ibinyoma, birimo nk’aho ’yavuze ko ari umugore (yinjiye mu butinganyi)’.
Yasobanuye ko Moses yize amashuri ye i Huye, ndetse akomereza mu Butaliyani kandi ko byose abikesha amahirwe igihugu cyamuhaye.
Pasiteri Nsabimana yavuze ko aherukana n’umuhungu we igihe kinini ’nk’umwana mu rugo’. Avuga ko hari igihe batamenya aho ari, ndetse ko mu bucuruzi bwe akorera ahantu henshi hatandukanye, kuko nta nzu ye bwite afite.
Yavuze ko ’twababajwe cyane’ n’ibyo Moses yatangaje. Atekereza ko ibyo Moses ’yakoze’ abivana mu bantu bagiye babana mu bihe bitandukanye, yaba mu rubyiruko ’cyangwa se bikaba ari ibimuza mu mutwe bitewe n’ibiyobyawenge’.
Ati “Bishobora guterwa no kuba wenda yanyweye ibiyobyabwenge ubwo rero iyo umuntu akigaragaza imbere y’abantu ariko we yiyumvamo ko ari mu y’indi Si.
Pasiteri Nsabimana yavuze ko yabanye igihe kinini na Moses ubwo yigaga mu mashuri abanza, ariko no mu mashuri yisumbuye barahuraga ubwo yabaga ari mu biruhuko.
Agasobanura ko kuva yatangira kwikorera, kwiga mu mashuri nka Kaminuza no kugera mu mahanga ’ntabwo twongeye guhura nk’umuryango ku buryo twamuha uburere’.
Atekereza ko rero umuhungu we imico yadukanye yayikuye mu bo yagiye ahura nabo hirya no hino. Ati “Ntekereza iyo yagiye yiga, aho yirirwa n’abo bahura nabo yaba yaragiye mu kigare ari nacyo cyatumye anywa ibiyobyabwenge akaba ari byo bimutera iriya myifatire imeze kuriya.”
Nsabimana yavuze ko Moses yabyirutse nk’abandi bana, kandi yaririmbaga muri korali. Avuga ko yari umwana w’intangarugero, ku buryo banabonye ko igihe kigeza kugira ngo abatizwe. Agashimangira ko impano ye yo kudoda yayikuranye, kuko ari nawe wahitagamo imyenda yo kwambara cyane cyane mu minsi mikuru y’umuryango.
Uyu mubyeyi yavuze ko umwana we yahindutse ubwo yari atakibana n’umuryango we, kandi ko ibyo yakoze cyangwa yanditse ari we ugomba kubibazwa ku giti cye.
Muri iki kiganiro yashimangiye ko umuhungu we atigeze amusura ubwo yari afungiye i Cyangungu. Ati “Cyereka niba ari ukubyibagirwa, ariko Moses ntabwo yigeze ansura, nabyo nzi. Aho ngaho yarabeshye.” Yanashimangiye ko atigeze akubitwa ikiboko, ati “Oya! Ntabyabayeho rwose. Aha naho yarabeshye rwose.
Pasiteri Nsabimana yavuze ko hari umuntu yahishe mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi nk’uko umuntu we yabivuze, arenzaho ko atari umurinzi w’Igihango nk’uko Moses yabyanditse.
Yavuze ko Murumuna we yashinjwe kujya mu bitero byishe abatutsi ’kandi yarabihaniwe, anabisabira imbabazi, igihe kigeze arafungurwa’.
Yavuze ko yari abanye neza n’umuhungu we, ariko ko yaje guhinduka nyuma y’uko avuye mu rugo. Yasubije ko kuba umuhungu we yaratangaje ko atamwiyumvamo, ahanini bishobora kuba byaratewe n’uburyo yagiye amuhana nk’umubyeyi. Ati “Ni inzika. Ntabwo nari nzi ko biri mu mutima we.”
Mu kiganiro na Kigali City Media, Nsabimana yavuze ko “Ibyo Moses yakoze yabikoze ku giti cye nk’umwana. Ndamwita umwana kuko ari umwana wanjye, ariko ntakiri umwana kuko afite imyaka y’ubukure’.
Yavuze ko ibyo Moses yatangaje ku Mukuru w’Igihugu n’Inkotanyi “Ntabwo urwo rwango afite twifatanyije nawe muri rwo’. Ati “Rwose, ntaho duhuriye nawe muri iyo mitekerereze yataye umurongo’.
Uyu mubyeyi yavuze ko nk’umuryango bashenguwe n’amagambo yatangajwe n’umuhungu we, ndetse avuga ko ari agahinda kuri bo, bashingiye ku byo ’Umukuru w’Igihugu yadukoreye’.
Yavuze ko bitumvikana ukuntu umwana we yirengagije uburyo umuryango w’Umukuru w’Igihugu wamushyigikiye, ariko akabirengaho agatangaza amagambo yuzuyemo ingengabitekerezo.
Nsabimana yavuze ko bagendanaga ishema ry’umuryango w’umukuru w’igihugu wahisemo umwana wabo, kandi batungurwa no kuba umwana we yarasenye icyizere yagiriwe, atangaza ko bitandukanyije nawe.
Yavuze ko nk’umuryango bakomeje guha agaciro “ibyo yakorewe nubwo we atabibona kubera imitekerereze ye’.
Uyu mubyeyi yavuze ko abikubiye ku mutima arasaba imbabazi akomeje “nsaba imbabazi’ Umukuru w’Igihugu n’umuryango we, umuryango Nyarwanda muri rusange n’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 bakozweho ku mutima n’imitekerereze n’imikorere ya Moses.”
Yasabye umuhungu we gusubiza inyuma amaso akareba amahirwe igihugu cyamuhaye, hanyuma akivuguruza kandi akivugurura. Yanamusabye kureka ibiyobyabwenge ’akagaruka mu muryango mugari’.
Nyina wa Moses yavuze ko yemeranya n’ibyo umugabo we yatangaje. Agashimangira ko kuva mu mabyiruka ye bari baramutoje indangagaciro zikwiye, ashimangira ko ’twababajwe cyane’ n’ibyo yatangaje ku Mukuru w’Igihugu. Yavuze ko atigeze ajyana na Moses gusura Se, ndetse ko atigeze abona umugabo we akubitwa.