Perezida wa Burkina Faso, Captain Ibrahim Traoré, yatangije ku mugaragaro inganda eshatu zitunganya inyanya, zubatswe ku mafaranga y’abaturage b’iki gihugu, mu rwego rwo guteza imbere ubwigenge bw’ubukungu n’inganda zitunganya umusaruro w’ubuhinzi.
Mu myaka ibiri amaze ku butegetsi, Perezida Traoré yateye intambwe ikomeye mu gushyigikira ibikorerwa imbere mu gihugu no kurwanya ibihombo ku musaruro w’abahinzi. Leta ye yasabye buri muturage gutanga umusanzu uhereye ku 10,000 XOF (hafi 25,000 Frw) kugeza kuri 1,000,000 XOF (hafi Miliyoni 25).
Abatanze ayo mafaranga bahawe uburenganzira bwo kuba abanyamigabane mu nganda zubatswe, bityo bagira uruhare rutaziguye mu iterambere ry’igihugu cyabo.
Izi nganda zizafasha cyane mu kugabanya ibihombo byaterwaga n’inyanya zibora zitabonye aho zitunganyirizwa, kongera umusaruro, guha akazi abaturage, ndetse no kugabanya ibicuruzwa by’inyanya bitumizwa mu mahanga.
Ubu buryo Perezida Traoré yakoresheje bwakunzwe na benshi hirya no hino muri Afurika, aho bamwe bamushimira ko ari urugero rwiza rw’ubuyobozi bufasha abaturage kwisanzura ku bukungu bw’amahanga.