SUBSCRIBE
AHUPA VISUAL RADIO - Live
  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Reading: Massad Boulos Umujyanama Mukuru wa Trump yasuye Ikirombe cya Trinity Metals i Rulindo
Share
AHUPA VISUAL RADIO - LiveAHUPA VISUAL RADIO - Live
Font ResizerAa
Search
Have an existing account? Sign In
Follow US
© Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
AHUPA VISUAL RADIO - Live > Blog > Andi makuru > Massad Boulos Umujyanama Mukuru wa Trump yasuye Ikirombe cya Trinity Metals i Rulindo
Andi makuru

Massad Boulos Umujyanama Mukuru wa Trump yasuye Ikirombe cya Trinity Metals i Rulindo

Nsanzabera Jean Paul
Nsanzabera Jean Paul
Published: April 10, 2025
Share
SHARE

Umujyanama Mukuru wa Perezida Donald Trump ku bibazo bya Afurika, Massad Boulos, yasuye ikirombe cy’amabuye y’agaciro cya Nyakabingo, gicukurwamo wolfram nyinshi muri Afurika, giherereye mu Karere ka Rulindo mu Murenge wa Shyorongi.

Massad Boulos ari mu Rwanda aho ari gusura ibice bitandukanye by’igihugu ndetse ku wa 08 Mata 2025 yagiranye ibiganiro na Perezida Kagame byagarutse ku bibazo by’umutekano muke mu Burasirazuba bwa RDC, avuga ko abakuru b’ibihugu byombi barajwe ishinga no gushakira amahoro Akarere.

Uruzinduko rwe rwakomereje i Rulindo mu kirombe cya Nyakabingo nk’uko Sosiyete y’Ubucukuzi bw’Amabuye y’Agaciro ya Trinity Metals icukura muri icyo kirombe, yabitangaje ku wa 10 Mata 2025.

Trinity Nyakabingo igenzurwa na Trinity Metals Group yavuze ko bishimiye kwakira Massad Boulos, mu kirombe gicukurwamo wolfram (itunganywamo icyuma cya tungsten) nyinshi muri Afurika.

Yakomeje iti “Aje kureba imigambi Trinity ifite yo gukomeza kwiyubaka ndetse yatambagijwe ikirombe cyose yihera ijisho aho amabuye y’agaciro aturuka.”

Trinity Nyakabingo uyu Mujyanama Mukuru wa Perezida Donald Trump ku bibazo bya Afurika yasuye, buri mwaka icukura Wolfram irenga toni 1000. Bigateganywa ko mu myaka ine iri imbere uwo musaruro uzaba warikubye kabiri.

Wolfram ni amabuye y’agaciro atunganywamo ibyuma bikomeye cyane bikoreshwa mu bwubatsi, mu ndege, mu bifaru, mu byogajuru, mu gukora imbunda, amasasu n’ibindi bikoresho bikenera ibyuma bikomeye.

Ni wolfram yoherezwa mu mahanga itunganyijwe ku kigero cya 68% kuko mu Rwanda nta ruganda ruhari rushobora kuyikuramo cya cyuma cya nyuma.

Iyo igejejwe mu mahanga yongererwa agaciro ku rugero rwa 99,999% ikavamo icyuma.

Wolfram ya Nyakabingo yoherezwa muri Autriche, igakundirwa umwimerere ifite, aho nko mu 2024 hoherejwe toni 1107.

Trinity Metals Group muri rusange imaze gushora miliyoni 40$ mu birombe byayo birimo icya Nyakabingo, Musha icukurwamo gasegereti, coltan na lithium (ikiri gukorwaho ubushakashatsi), na Rutongo, icukurwamo gasegereti.

Mu 2024 Trinity Metals Group yohereje mu mahanga amabuye angana na toni 2.226 ya wolfram, gasegereti na coltan, mu 2029 ikaba iteganya ko izaba yohereza mu mahanga angana na toni 5.201.

RIB yasabye abanyarwanda kwirinda ababashukisha akazi keza mu mahanga bizezwa ubuzima bwiza
Israel Mbonyi agiye gusubira gukorera igitarmo mu bubiligi
Perezida Kagame yakiriye Abadepite bo mu Amerika
Mozambique : Venancio Mondlane utavuga rumwe n’Ubutegetsi yitabye umushinjacyaha Mukuru
Perezida Paul Kagame yatangiye uruzinduko rw’akazi muri Algeria (Amafoto)
Share This Article
Facebook Email Print
Leave a Comment Leave a Comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

New Releases

- Advertisement -
Ad image

Trending Stories

Australian Online Mobile Casino

February 25, 2025

What Are The Best Free No Download Pokies Bonuses For Australian Players

September 5, 2023

Zapateira Casino Login App Sign Up

May 28, 2024

Cool Car Casino

May 28, 2024

Is Top Online Pokies And Casinos New Zealand Free

May 28, 2024

Online Pokies New Zealand Dragon Link

May 28, 2024

Dukurikire

AHUPA VISUAL RADIO - Live

© AHUPA RADIO. All Rights Reserved.

Ibyiciro

  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Welcome Back!

Sign in to your account

Username or Email Address
Password

Lost your password?