Umuririmbyi Bwiza Emerance wamenyekanye nka Bwiza, yashishikarije abahanzi bagenzi be gukora ibihangano byinshi nk’umusanzu wabo mu kubika no kwigisha amateka y’u Rwanda mu bihe biri imbere, kuko igihangano kigera kure, kandi ntikijya gisiza.
Uyu mukobwa yabigarutseho mu butumwa yanyujije ku mbuga nkoranyambaga se , muri iki gihe Abanyarwanda n’inshuti batangiye icyumweru cy’icyunamo n’iminsi 100 yo kwibuka no kuzirikana Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, igatwara ubuzima bw’abarenga Miliyoni.
Bwiza yavuze ko muri iki gihe yifatanyije n’Abanyarwanda “by’umwihariko ababuze ababo bazize uko bavutse” kandi asaba urubyiruko by’umwihariko abakoresha imbuga nkoranyambaga kudaceceka mu gihe cyose babonye abahakana cyangwa bagapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi.
Yavuze ko umusanzu we n’abandi bahanzi ukwiye kuba uwo gukora ibihangano bigaruka ku mateka asharira u Rwanda rwanyuzemo yagejeje kuri Jenoside yakorewe Abatutsi. Avuga ko ibihangano bidasaza, kandi ni umurongo mwiza wanyuzwamo mu kwigisha buri wese ukuri ku mateka y’u Rwanda.
Ati “Umusanzu wacu nk’abahanzi ukwiye kuba uwo gukora ibihangano bigaruka ku mateka nyakuri y’ibyabaye mu Rwanda by’umwihariko tugakora indirimbo zivuga kuri Jenoside yakorewe Abatutsi.”
“Kubera ko iyo ndirimbo nshobora gukora cyangwa undi muhanzi mugenzi wanjye, ni igihangano kizabaho ibinyejana n’ibinyejana, abazaza inyuma yacu bazabasha kumenya ibyabaye binyuze muri ibyo bihangano byacu.”
Bwiza yavuze ko umusanzu w’umuhanzi utagarukira mu gukora ibihangano gusa, ahubwo no kwitabira gahunda zinyuranye za Guverinoma, akanashishikariza abamukurikira, cyangwa se abamuhanga ijisho kugendana na Leta mu bikorwa byose bitegurwa.
Ati “Ikindi nk’umuhanzi ntabwo umusanzu wanjye urangirira gusa mu bihangano ahubwo no kwitabira gahunda zitandukanye za Leta, kumenyekanisha amateka y’Igihugu cyanjye mu mahanga aho njya hose naba ngiye kuririmba cyangwa mu zindi gahunda.”