SUBSCRIBE
AHUPA VISUAL RADIO - Live
  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Reading: Album 25 Shades ya Bwiza izamurikwa ku mugaragaro nyuma y’Icyunamo
Share
AHUPA VISUAL RADIO - LiveAHUPA VISUAL RADIO - Live
Font ResizerAa
Search
Have an existing account? Sign In
Follow US
© Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
AHUPA VISUAL RADIO - Live > Blog > Imyidagaduro > Album 25 Shades ya Bwiza izamurikwa ku mugaragaro nyuma y’Icyunamo
Imyidagaduro

Album 25 Shades ya Bwiza izamurikwa ku mugaragaro nyuma y’Icyunamo

Nsanzabera Jean Paul
Nsanzabera Jean Paul
Published: April 2, 2025
Share
SHARE

Umuhanzikazi Bwiza uherutse gukorera I Burayi igitaramo cyo kumurika album yise 25 Shades yigije inyuma igihe cyo kuyishyira ku isoko bitewe n’uko yabyemeranyijeho na sosiyete yitwa Empire izayicuruza.

Ubuyobozi bwa KIKAC Music bwasobanuye ko album yari kujya hanze ku itariki 28 Werurwe 2025 ariko nyuma y’ibiganiro na sosiyete yitwa Empire ari nayo izacuruza iriya album yitwa 25 Shades bemeranyije kuzayishyira hanze nyuma y’icyunamo dore ko ari nabwo bizaborohera kuyimenyekanisha.

Album ya kabiri ya Bwiza yayise 25 Shades ikaba isobanura imbaraga z’umugore. Iyo ijya hanze ku itariki yari yateganyijwe bari kuba bishyize mu mutego wo kutayamamaza bihagije bitewe n’uko bari kuba basigaranye iminsi 10 yo kuyamamaza tukabona gutangira Icyumweru cy’icyunamo kizatangira ku itariki 7 Mata 2025.

Uhujimfura Claude, umuyobozi wa KIKAC Music yatangarije umunyamakuru wa AHUPA VISUAL RADIO  ko byari ngombwa gusobanurira iyo sosiyete ya Empire ko Abanyarwanda bagomba kugira uruhare mu bikorwa byo kwibuka bityo gushyira hanze Album mu minsi yegereza kwibuka byaba bitari mu murongo mwiza.

Ati” Twaboneyeho n’umwanya wo kubigisha amateka twanyuzemo tubasobanurira impamvu kwibuka ari ngombwa, barabyumvise twemeranya kuyitondesha ikazajya hanze nyuma y’icyunamo. Album yararangiye n’abayikeneye barayigura”.

Ikiyongera kuri ibyo ni uko ukenera kuyigura yishyura ibihumbi 500 Frw akayishyikirizwa. Biteganyijwe ko ku itariki 15 Mata 2025 aribwo hazarebwa niba noneho album yajya hanze ikanamamazwa.

 

Victor Rukotana yanyuze abakunzi be mu gitaramo cye yise”Dutarame u Rwanda’
Ibihembo bya The Africa Young Achievers Awards bigiye gutangirwa i kigali
Jessica Alba nyuma y’imyaka 17 yatandukanye n’umugabo we Warren
Ibyishimo bya Dady de Maximo nyuma yo kwakirwa na Papa Francis
Javanix yakoranye indirimbo na Mr Nice bise Hakuna Noma (Video)
Share This Article
Facebook Email Print
Leave a Comment Leave a Comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

New Releases

- Advertisement -
Ad image

Trending Stories

Lobby Red Dog Casino

May 28, 2024

$10 Deposit Free Spins Ie

May 28, 2024
Imikino

Ese hari icyo twakwitega mu mikino yo kwishyura ya Shampiyona igaruka nyuma y’akaruhuko?

January 11, 2024

Ubet95 Casino Bonus Codes 2025

February 25, 2025

Buzzluck Casino Bonus Codes 2025

February 25, 2025

Kleinwalsertal Casino No Deposit Bonus Codes For Free Spins 2024

May 28, 2024

Dukurikire

AHUPA VISUAL RADIO - Live

© AHUPA RADIO. All Rights Reserved.

Ibyiciro

  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Welcome Back!

Sign in to your account

Username or Email Address
Password

Lost your password?