Perezida Paul Kagame yifurije Abayisilamu bo mu Rwanda no ku Isi yose umunsi mwiza wa Eid al-Fitr, wizihijwe kuri uyu wa 30 Werurwe 2025, abasaba gukomeza kugira indangagaciro z’impuhwe, ubumwe n’ubugwaneza.
Mu butumwa yanyujije ku rubuga rwa X, ku mugoroba wo kuri iki Cyumweru, Perezida Kagame yifurije Abayisalamu bose Umunsi Mukuru mwiza.
Ati “Ibi birori by’ibyishimo bizanire mwebwe n’abo mukunda, amahoro, ibyishimo n’uburumbuke. Reka dukomeza kwimakaza indangagaciro z’impuhwe, ubumwe n’ubugwaneza, nk’igisobanuro cy’uyu munsi mukuru.”
Kuri uyu wa 30 Werurwe, ni bwo Abayisilamu bo mu Rwanda kimwe n’abo ku Isi yose basoje igisibo cy’ukwezi kwa Ramadhan, aho bari bamaze iminsi 29 biyiriza ubusa.
Isengesho ku rwego rw’Igihugu ryabereye kuri Kigali Pele Stadium i Nyamirambo, aho ryitabiriwe n’abayisilamu benshi.
Umuryango w’Abayisilamu mu Rwanda watangaje ko muri uku kwezi wakusanyije arenga miliyoni 33 Frw yakoreshejwe mu kugurira abayisilamu batishoboye ibyo kurya ku munsi w’Ilayidi.
Binyuze muri iyo gahunda hatanzwe toni 21000 z’ibiribwa birimo ibishyimbo n’umuceri.