Umunyarwenya akaba n’umuhanzi ubimazemo igihe, Bisangwa Nganji Benjamin uzwi nka Ben Nganji, ari mu byishimo bikomeye nyuma y’uko umugore we Ufitenema Yvette amubyariye umwana wa Gatatu (Ubuheture).
Uyu mwana w’umukobwa yavutse kuri uyu wa Mbere tariki 6 Gashyantare 2023, avukira mu bitaro byitiriwe Umwami Faisal.
Ben Nganji usanzwe ari umunyamakuru wa KT Radio, yabwiye InyaRwanda ko uyu mwana ari umugisha wiyongera mu yindi, kuko yavutse ku isabukuru y’imyaka irindwi ishize arushinze.
We n’umufasha we barushinze tariki 6 Gashyantare 2016. Aragira ati “Bihurirana n’uyu munsi (Ivuka ry’uyu mwana) twujuje imyaka 7 dushinze urugo. Twungutse undi mutaramyi.”
Akomeza ati “Imana yampaye ibyo nayisabye n’ibyo abankunda banyifurije njya gushinga urugo. Reka ndere abo ngabo.”
Umugore wa Ben Nganji asanzwe ari umukinnyi w’ikinamico; abamuzi bamwibuka mu iyitwa ‘Nyiramubande’ yacaga ku Ijwi ry’Amerika ndetse n’izindi zitandukanye yagiye akinamo akiri ku ntebe y’ishuri mu mashuri yisumbuye.
Ben Nganji asanzwe ari n’umuhanzi mu njyana ya Reggae. Muri iki gihe, ari gukora filime z’urwenya zitari zimenyerewe mu Rwanda ziri mu ishusho imeze nk’iya filime z’umunyarwenya Chaplin Chaplin na Keaton.
Izi filime z’urwenya ari gukora zitandukanye n’izimenyerewe, aho benshi mu bazikora bibanda ku magambo, mu gihe Ben Nganji we zibanda ku bikorwa kurusha amagambo.
Filime ya mbere y’urwenya Ben Nganji yasohoye yitwa ‘Gatumwa’ akurikizaho iyitwa ‘Amadorali 100’ zose ziri kuri shene ye ya Youtube yitwa Ben Nganji Inkirigito.
Ni filime abantu bakunze cyane kugeza ubwo hari abamusabye ko yajya asohora igice kimwe buri imwe mu cyumweru.
Ben Nganji ni umunyarwenya ubifatanya n’umuziki, yamenyekanye cyane mu ndirimbo “Mbonye Umusaza” yacuranzwe henshi, yaririmbye kandi indirimbo nka “Nsazanye inzara”, “Habe n’Akabizu’, “Mon Garçon” n’izindi nyinshi. Ubwamamare bwazamuye n’inkirigito yanyuze benshi.
Ni umwana wa Gatatu uyu muryango wungutse. Abahungu babiri n’inkumi. Ben Nganji avuga ko Imana yamuhaye ibyo yasabye, kandi ni na byo abamukunda bamusabiraga.